Minisitiri Nduhungirehe yakiriye itsinda ry’indorerezi mu matora ya 2024

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Ububanyi nAmahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye abayobozi batandukanye barimo n’itsinda ry’Indorerezi mpuzamahanga zitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye itsinda ry'indorerezi mu matora ya 2024
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye itsinda ry’indorerezi mu matora ya 2024

Ni indorerezi zitabiriye ibikorwa by’amatora yabaye kuwa 15-16 Nyanga 2024. Abo barimo abagize Afurika yunze Ubumwe na COMESA, bari bayobowe na Bwana Jorge Carlos Fonseca wahoze ayobora Cabo Verde ndetse na Rt Honorable Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w’inteba wa Uganda.

Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe n’izi ndorerezi, baganiriye ku bikorwa byo gusoza amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko byabaye kuva ku ya 14-15-16 Nyakanga 2024.

Ibyo bikorwa byasize Umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yegukanye intsinzi mu majwi y’ibanze yamaze kubarurwa arenga ikigero cya 78% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihgu y’Amatora (NEC).

Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n'izi ndorerezi ku bikorwa by'amatora zitabiriye
Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’izi ndorerezi ku bikorwa by’amatora zitabiriye

Minisitiri Nduhungirehe kandi uretse izi ndorerezi, yakiriye na Youssef Imani, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda. Nubwo ibyo baganiriye bitatangajwe ariko ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye, aho buri gihugu gifite ugihagarariye ndetse n’abaturage b’u Rwanda na Maroc bakaba basanzwe bagirana imigenderanire.

Ubusanzwe umubare w’Abanyarwanda baba muri Maroc usaga 120, bakaba biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga muri za Kaminuza ziri mu mijyi itandukanye y’iki Gihugu, kubera umubano mwiza uri hagati ya Maroc n’u Rwanda.

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye na Imani Youssef, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye na Imani Youssef, Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda

Mu bandi bakiriwe na Minisitiri Ambasaderi Nduhungirehe, harimo Johanna Teague, Ambasaderi wa Suwede bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye busanzweho bufitiye inyungu ibihugu byombi n’abaturage muri rusange.

Suwede n’u Rwanda bisanganywe ubufatanye aho, iki Gihugu kigenera u Rwanda inkunga muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene.

Johanna Teague, Ambasaderi wa Suwede na Minisitiri Olivier Nduhungirehe
Johanna Teague, Ambasaderi wa Suwede na Minisitiri Olivier Nduhungirehe

Urugero ni nk’aho mu Karere ka Gakenke iki Gihugu cyateye inkunga abagize itsinda ry’abafatanyabikorwa b’umushinga wa Swedish International Development Agency (SIDA) na Foreign CommonWealth Development Office (FCDO), bagera ku bihumbi 11 biganjemo abagore, hagamijwe kubakura mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka