Minisitiri Nduhungirehe na Mugenzi we w’u Burusiya baganiriye ku mutekano w’Akarere u Rwanda ruherereyemo

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhugirehe(ibumoso) na Bogdanov Mikhail Leonidovich Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije w'u Burusiya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhugirehe(ibumoso) na Bogdanov Mikhail Leonidovich Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya

U Rwanda n’u Burusiya byiyemeje gufatanya mu kungurana ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagiranye kuri telefoni na mugenzi we wungirije w’u Burusiya, Bogdanov Mikhail Leonidovich, ushinzwe umubano n’u Burasirazuba bwo hagati na Afurika.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yaaniriye na mugenzi we w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Minisitiri Nduhungirehe, yabwiye mugenzi we ko u Rwanda rwasabye ko imirwano ihagarara hagati y’impande zihanganye muri Kongo ndetse hagasubukurwa ibiganiro bya politike nk’izira izafasha mu kugera ku mahoro.

Yagarutse kandi no ku mutekano w’u Rwanda n’ingamba rwafashe mu kurinda ubusugire bwarwo by’umwihariko nyuma y’ibyo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje, avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Yavuze kandi ko ubwo bwirinzi bwari ngombwa kubera ubufatanye bw’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ifatanya n’Ingabo za FARDC mu guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo byose biri mu bigomba kwitabwaho kugira ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC bibashe gukemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka