Minisitiri Mugenzi yasabwe gukemura ibibazo bikiri mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite bagize bagize Komisiyo y’imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ko agiye gusaba inzego z’ibanze zikarushaho kwikita kuri servisi ziha abaturage.

Minisitiri Mugenzi yasabwe gukemura ibibazo bikiri mu mitangire ya serivisi mu nzego z'ibanze
Minisitiri Mugenzi yasabwe gukemura ibibazo bikiri mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’iyi Komisiyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, ku bibazo bireba iyi Minisiteri biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024, aho Abadepite bamusabye kwita kuri serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze kugira ngo zihute.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe na Hon. Nabahire Anastase, yavuze ko mu ngendo bakoze mu turere, basanze tumwe na tumwe hari abaturage batamenya aho bashakira serivisi kubera ko nta makuru baba bafite.

Ati “Hari aho twageze ku rwego rw’akagari dusanga nta hantu handitse serivisi zihabwa umuturage, ndetse ntaho umuturage yamenya abariza ibibazo bye kubera ko abayobora kuri urwo rwego nta na nomero za telefone bashyize ahagaragara ngo umuntu abe yabahamagara”.

Ibi Hon. Nabahire avuga ko bihita bigaragaza bimwe mu bikubiye muri Raporo ya RGB, aho bigaragara ko serivisi zihabwa umuturage mu nzego z’ibanze batazishimira ku kigero cyo hejuru.

Nk’uko biri muri Raporo ya RGB y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko abaturage bishimiye imitangire ya serivisi ku kigero cya 76,5%.

Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko serivisi mu z'ibanze idatangwa uko bikwiye
Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko serivisi mu z’ibanze idatangwa uko bikwiye

Ibyiciro 9 kuri 16 byasuzumwe biri hejuru ya 75%, aho umutekano waje ku isonga n’amanota 91,3% naho ubuhinzi buza ku mwanya wa nyuma n’amanota 61,5%.

Inzego z’ibanze mu mitangire ya serivisi ziri ku kigero cya 74,90%, isuku 74,10%, gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye 74%, ibikorwa remeze 67,70%, ubutaka n’imiturire 64,20%, ubuhinzi 61,50%.

Ni ikibazo cyagarutsweho na Hon. Nzamwita Deogratias, aho yabajije ingamba zihari mu kuzamura serivisi zihabwa umuturage no kongerera ubushobozi urwego rw’akagari, kuko byagargaye ko hakiri ikibazo cy’abakozi bake.

Ati “Akagari turabizi ko ariho hegereye abaturage cyane. Gahunda yo kuhongerera ubushobozi igeze hehe kugira ngo serivisi ihabwa umuturage igere ku kigero gishimishije, ndetse abaturage nabo umwaka utaha bazagaragaze ko bisihimiye serivisi bahabwa n’uru rwego”.

Minisitiri Mugenzi yabwiye Abadepite ko Minisiteri ayoboye igiye gukora ibishoboka byose, serivisi zihabwa umuturage zikanozwa”.

Abadepite mu kiganiro ku bibazo biri mu nzego z'ibanze
Abadepite mu kiganiro ku bibazo biri mu nzego z’ibanze

Ati “Mu nama ndi bukorane n’ubuyobozi bw’akarere, ndabagezaho iki kibazo kandi ndabizeza ko kibonerwa igisubizo kandi tukagifataho ingamba ziboneye mu kugikemura. Ni urugendo ntabwo nababwira ko bizahita bikosoka, ariko nidufatanya n’izindi nzego z’ubuyobozi turizera ko bizakemuka, umuturage akaba ku isonga nk’uko tubisabwa n’ubuybozi bukuru bw’Igihugu cyacu”.

Minisitiri Mugenzi yavuze ko ari itegeko ko ahatangirwa serivisi mu nzego z’ibanze, hagomba kuba hariho amakuru ajyanye na serivisi zihatangirwa ndetse na nomero ya telefone y’utanga izo serivisi, hakongerwaho n’ifoto y’ukorera muri iyo serivisi.

Aha ni na ho Minisitiri Mugenzi yavuze ko hazibandwa cyane ku gusaba inzego z’ibanze gukorera mu mucyo, muri gahunda zirimo nka VUP, Girinka n’izindi zigamije gukura abaturage mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka