Minisitiri Mbabazi yagereranyije abanywa ibiyobyabwenge n’ingarani
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yemeza ko umuntu unywa ibiyobyabwenge aba yabaye ingarani (poubelle) ababicuruza babijugunyamo, hanyuma bo bakiyungukira amafaranga.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye mu Karere ka Gasabo, kikaba cyahuje ahanini urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri, bahawe ubutumwa bunyuranye bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2018.
Minisitiri Mbabazi yasabye urwo rubyiruko kutanywa ndetse no kutagerageza kunywa ibiyobyabwenge kuko ari umwanda rwishyiramo.
Yagize ati “Rubyiruko ntimukemere kuba poubelle ishyirwamo imyanda, iyo wemeye kunywa ibiyobyabwenge uba wabaye poubelle abacuruzi babyo babijugunyamo, ni imyanda kuko nta cyiza kibirimo. Ahubwo birakuyobya ugata ishuri, ibyo wumvaga ari byiza bikaba ari byo bikuzahaza”.
Arongera ati “Uhita uhinduka imbata yabyo, ukumva utabibonye utabaho bityo ugahinduka isoko ry’ababicuruza. Abo babicuruza ni n’abagome kuko bo batabinywa, bazi ko ari uburozi barangiza bakabubajugunyamo mugapfa muhagaze”.
Yakomeje asaba urwo rubyiruko gutanga amakuru mu gihe babonye abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe baryozwe icyo cyaha.
Umwe mu bana bari bitabiriye icyo gikorwa, Mugisha Emmanuel w’imyaka 14, avuga ko ibiyobyabwenge abizi akanagaragaza ububi bwabyo.
Ati “Umuntu unywa ibiyobyabwenge ata ubwenge agakora ibyo atazi, agahorana umunaniro ku buryo ntacyo yakwimarira. Inyigisho nkuye hano zizamfasha gusobanurira bagenzi banjye babinywa ko ari ukwiyica bityo babe babireka”.
Mu Rwanda gucuruzwa no gukoresha ibiyobyabwenge bigenda byiyongera nk’uko bigaragazwa n’imibare y’abarezwe ibyo byaha mu nkiko uko imyaka igenda ishira.
Muri 2012 bari 2.196, muri 2014 baba 3.534, muri 2015 babaye 3.809, muri 2016 baba 4.053 mu gihe muri 2017 biyongereye cyane baba 5.584.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge ari uguhozaho cyane ko ababikoresha bakomeza kwiyongera.
Ati “Kwigisha no guhindura imyifatire y’abantu tugamije kurwanya ibiyobyabwenge bisaba guhozaho. Ni yo mpamvu dusaba buri muntu wese gukomeza gutanga ubu butumwa cyane cyane mukabugeza ku rubyiruko kugira ngo rutazigera rugerageza gutangira kubinywa kuko byangiza ubuzima n’iterambere ry’igihugu”.
Imibare yerekana ko muri 2016 hafashwe abantu banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge 4.818, hafatwa ibiro 4.571.389 by’urumogi, litiro 182.381 za kanyanga, litiro 4.1 za heroine n’ibiro bitandatu bya mayirungi.
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo ari Minister wamagana ibiyobyabwenge gusa.Muli 2 Abakorinto 7:1,imana itubuza kwanduza umubiri wacu.Niyo mpamvu abahamya ba Yehova ku isi yose batanywa itabi kuko naryo ari uburozi.Abantu baramutse bumviye imana,iyi si yagira amahoro.Ibi byose byavaho:Intambara,ubwicanyi,kunywa ibiyobyabwenge,gusambana,ruswa,gereza,abasirikare,abapolisi,intwaro,etc...Kubera ko abantu bananiye imana,yashyizeho umunsi w’imperuka kandi uri hafi.Kuli uwo munsi izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza kandi nibo benshi.Hazarokoka abantu bayumvira gusa.Niba ushaka kuzarokoka,shaka imana ushyizeho umwete,we kwibera mu byisi gusa.