Minisitiri Dr Bizimana yagaragarije abarimu akamaro ko kwigisha amateka y’u Rwanda batayaca hejuru

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascène akangurira abarimu kwigisha amateka yaranze u Rwanda batayaca hejuru, kuko bizarinda abana kuyoba, ahubwo bakurane amakuru ahagije kandi y’ukuri ku Rwanda.

Minisitiri Dr Bizimana, yagaragarije abarimu ko kwigisha amateka y'u Rwanda batayaca ku ruhande aribwo buryo bwiza bwo kuyamenyekanisha mu bana b'abanyeshuri
Minisitiri Dr Bizimana, yagaragarije abarimu ko kwigisha amateka y’u Rwanda batayaca ku ruhande aribwo buryo bwiza bwo kuyamenyekanisha mu bana b’abanyeshuri

Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho ku wa mbere tariki 23 Nzeri 2024, mu Kiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda, yagejeje ku barimu bari mu mahugurwa abongerera ubumenyi mu myigishirize iboneye y’amateka yaranze u Rwanda; akaba arimo kubera mu Kigo cyigisha Umuco w’Ubutore, kiri i Nkumba mu Karere ka Burera.

Dr Bizimana yakomoje ku kuntu Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu barangwaga n’ubumwe, bwasenywe n’abakoloni bakigera mu Rwanda mu 1900, bakimika Politiki y’amacakubiri n’irondamoko byamunze Igihugu bikanagira ingaruka ku burezi.

Yagize ati: “Amoko ya Hutu, Tutsi, Twa yakoreshejwe mu buzima bwose bw’imitegekere y’Igihugu adasize na Politiki y’uburezi. Igikomeye muri byo, ni uko n’ubwo ibyo byiciro byose twarazwe n’amateka mabi, n’ubwo nta wahita abihanagura, ntidukwiye kwemera kubatwa nabyo”.

Ibyuho bikigaragara mu myigishirize y’ayo mateka, Minsitiri Dr Bizimana, asanga bigira ingaruka zo kuba hari abarangiza amashuri badasobanukiwe neza uko Igihugu cyayanyuzemo n’imbaraga zakoreshejwe mu kuyigobotora.

Ati: “Abarimu twagiye tuganira na bo mu bihe bitandukanye, mu bibazo bagiye batugaragariza, harimo nko kuba nta bumenyi buhagije bafite ku ngingo remezo zaranze amateka y’u Rwanda, hakaba n’abagiye batugaragariza ko imiterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’irondabwoko ryaranze u Rwanda guhera mu gihe cy’umwaduko w’abazungu kugeza ku butegetsi bwa PARMEHUTU n’ubwa MRND, ko kuba badasobanukiwe neza, bituma bahitamo kubihunga ntibabyigishe, batinya ko byabaviramo icyaha bahanirwa n’amategeko”.

Biyemeje kujya bigisha amateka mu buryo bwimbitse kandi bashize amanga
Biyemeje kujya bigisha amateka mu buryo bwimbitse kandi bashize amanga

Yakomeje agira ati, “Aha rero ni umwanya mwiza wo kubereka intangiriro y’ayo mateka n’uko yashyizwe mu bikorwa, kugira ngo aho bafite imbogamizi n’ingingimira tubafashe kuyasobanukirwa neza n’uko bashirika ubwoba mu gihe cyo kuyigisha”.

Abo barimu bigisha isomo ry’amateka mu mashuri yisumbuye, ngo iyo bageraga ku ngigo ikomoza ku mateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe cyayo, babyigishaga basa n’abikandagira.

Sibomana Etienne umwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa agira ati: “Twayigishaga tuyaca ku ruhande tubitewe n’ibikomere by’amateka tuba twanga gutoneka. Urugero, niba ari nk’umwarimu ukomoka mu muryango urimo abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byagoranaga kujya imbere y’abana ngo ababwire ko kanaka na kanaka bishe Abatutsi muri Jenoside, twatekerezaga ko byagarura abantu mu bikomere bya cyera, bikaba byavamo no gufungwa. Icyo kikaba mu bituma mu myigishirize yacu dusa n’abakikira iyo ngingo tukayigisha abana tubacengacenga”.

Bagenzi be barimo Abajeneza Alodie na Mukashyaka Solange, ngo ubumenyi bungutse buzatuma bigisha neza dore ko hari n’imfashanyigisho zivuguruye mu buryo butomoye bijejwe ko mu gihe cya vuba bazaba bazigejejweho.

Ni mu gihe bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bo barimo Izihirwe Leandre agira ati: “Twibazaga impamvu iyo batwigisha amateka, amasaha menshi mwarimu akoresha, ayaharira kutwigisha amateka y’ibindi bihugu by’amahanga, nyamara byagera ku Rwanda ugasanga akoresha umwanya mutoya. Byaduhezaga mu rujijo kuko tutabaga twarayasobanuriwe bihagije, tugahora twifuza kumenya byinshi ku Rwanda tugatinya no kugira aho duhera tuyasobanuza. Kuba abarimu bacu bakongererwa ubumenyi mu myigishirize yayo ni inyungu ku hazaza hacu”.

Abarimu 2949 bo mu gihugu hose nibo bazongererwa ubumenyi mu myigishirize inoze y'amateka y'u Rwanda
Abarimu 2949 bo mu gihugu hose nibo bazongererwa ubumenyi mu myigishirize inoze y’amateka y’u Rwanda

Mu ntegenyanyigisho ivuguruye y’amasomo y’imyigishirize y’amateka ku Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, mwarimu azajya agira umwanya uhagije wo kuyigisha mu buryo bwimbitse kandi yisanzuye; ndetse hakaba harateganyijwe imfashanyigisho zihagije ziyasobanura atari mu buryo bw’inyandiko cyangwa amagambo gusa, ahubwo no mu buryo bwo kuyiga imbonankubone binyuze mu gusura ibice ndangamateka bigaragaza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, kugira ngo bibafashe kurushaho kuyasigasira.

Abitabiriye aya mahugurwa bagize icyiciro cya kabiri kigizwe n’abaturutse mu Turere turimo aka Nyabihu, Ngororero, Gicumbi, Gakenke na Rulindo. Biyongera ku baheruka gusoza nka yo; bo mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro na Karongi.

Abo bazakurikirwa n’ibindi byiciro bine, muri rusange akazakorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe, ahitezwe ko abarimu 2949 bo mu gihugu hose ari bo bazayitabira.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye buhuriweho na za Minisiteri zirimo iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC na Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka