Meya Mulindwa yahumurije abagenda muri Rubavu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, atangaza ko imirimo mu Karere ka Rubavu ikomeje, agasaba abaturage bajya mu mujyi wa Goma gukoresha imipaka izwi, kwirinda ibihuha no kumva inama bahabwa z’abayobozi.

Meya Mulindwa yahumurije abagenda muri Rubavu
Meya Mulindwa yahumurije abagenda muri Rubavu

Uyu muyobozi abitangaje mu gihe intambara mu nkengero z’umujyi wa Goma ikomeje, bamwe mu baturage hamwe n’abanyamahanga bakaza mu Rwanda batinya ko ibintu bishora kuba nabi.

Meya Mulindwa avuga ko batarakira impunzi zihunga imirwano, ko abaza ari abantu abafite ibyangombwa byambukiranya umupaka.

Agira ati "Nta mpunzi turakira ziza zivuga ko zishaka ubuhunzi, abo twakira ni abantu bafite ibyangombwa bigira muri za hoteli, abajya mu nshuti zabo cyangwa mu miryango yabo."

Nubwo nta mubare utangazwa w’abamaze kwinjira mu Rwanda, ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi hari Abanyekongo bafite ibikapu, hari n’abanyamahanga bakorera imiryango mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko Akarere gatekanye mu mujyi no mu cyaro, abaturage bagiye mu mirimo nk’uko bisanzwe.

Ati "Abanyeshuri barajya ku mashuri, amasoko arafunguye, ubuzima burakomeje nk’ibisanzwe nubwo bumva ibiri kuvugira hakurya y’umupaka."

Imirimo irakomeje mu mujyi wa Gisenyi n'ahandi hose muri Rubavu
Imirimo irakomeje mu mujyi wa Gisenyi n’ahandi hose muri Rubavu

Mu gihe imirwano yakomeza hakagira abaturage bahungira mu Rwanda, Mulindwa avuga ko biteguye kwakira impunzi.

Agira ati "U Rwanda ruhora rwiteguye ibitunguranye, murabyibuka igihe cy’ibiza bya Sebeya cyangwa iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, n’ubu abafatanyabikorwa bacu twakorana mu kwakira impunzi zije."

Akomeza agira ati "Dufite amazi n’amashanyarazi n’ubundi bufasha bwakenerwa."

Inama ku bajya i Goma

Meya Mulindwa ati "Turasaba abaturage bajya i Goma gukoresha imipaka yemewe, birinde kujya ahabashyira mu kaga. Abayobozi baba ku mupaka bababwire amakuru yaho bagiye, bareke kugendera ku mpuha."

Uretse abaturage bafite ubwoba bakaza mu Rwanda, abatwara ibikamyo bipakiye ibicuruzwa bamwe barimo gutinya kujya i Goma.

Muri Rubavu hari umutuzo, ubuzima ni ibisanzwe
Muri Rubavu hari umutuzo, ubuzima ni ibisanzwe

Izabayo Jean de Dieu, perezida w’ishyirahamwe ry’abatwara ibikamyo byambukiranya umupaka, avuga ko umuntu ushaka kujyana imodoka i Goma ayitwara nubwo hari abarimo gutinya kubera umutekano.

Agira ati "Twe mu Rwanda nta kibazo gihari, Serivisi zirakomeje ikibazo ni abashaka kujya hakurya batinya kubera umutekano. Gusa abashoferi baguma hano turakomeza kubitaho, hano bafatwa nko mu muryango bahabwa byose."

Bamwe mu bashoferi babwiye Kigali Today ko baraye mu Rwanda, kubera gutinya kwambuka umupaka bitewe n’umutekano mukeya.

Ku mupaka muto ubucuruzi burakomeje

Nubwo Abanyarwanda bakorera i Goma barimo kwirinda kwambuka, ndetse amaduka agakomeza afunze, abakoresha umupaka muto bavuga ko bakomeje kujyana ibicuruzwa mu mujyi wa Goma.

Icyakora abatwara amakamyo batinye kujya i Goma
Icyakora abatwara amakamyo batinye kujya i Goma

Bagira bati "Turimo kujya i Goma hafi y’umupaka nta kibazo, abayobozi baratugira inama yo kudatinda, naho abajya kure bo ntibambuka."

Abanyarwanda bambuka bavuga ko hari inzu z’ubucuruzi zifunze kubera ubwoba, icyakora ngo amasoko arafunguye.

Abanyarwanda bavuga ko nubwo bumva ibisasu bikomeye mu nkengero za Goma, badafite ubwoba kuko bizeye umutekano mu Rwanda.

Imirwano ikomeje kubera mu nkengero za Goma, intambara irabera i Sake mu bilometero 27 mu burengerazuba bwa Goma, naho mu majyaruguru y’ iburasirazuba irabera mu kibaya hafi y’ikirunga cya Nyiragongo mu bilometero 20, icyakora hari indi mirwano mu majyaruguru ya Goma ahazwi nka Mugunga na Rusayo, munsi y’ikirunga cya Nyiragongo.

Abava i Goma bahungira mu Rwanda barakirwa neza
Abava i Goma bahungira mu Rwanda barakirwa neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka