Menya uko ingendo zakorwaga n’igihe imodoka ya mbere yagereye mu Rwanda
Ntabwo ibijyanye no kugenda Abanyarwanda batangiye kubikora ari uko babonye imodoka, kubera ko kuva cyera bagendaga kandi bakagenda ingendo ndende z’amaguru, bajya mu bihugu birukikije cyane cyane muri Uganda.
Icyo gihe ababaga bagiye nko muri Uganda baturutse ku Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, bavugaga ko bagiye gutembera (Gupagasa), aho bakoreshaga iminsi iri hagati y’itatu n’ine bakambuka umupaka.
Icyo gihe ngo uwagiye yabagayo nk’igihe cy’amezi atandatu, akazabona gutaha, agatahana akaradiyo, isitimu, uwabaga yarasize umugore akamuzanira umwenda witwaga budingi.
Kujya gupagasa muri Uganda byarakomeje kugera mu myaka ya 1971, ubwo Idd Amin yari afashe ubutegetsi, ifaranga ryaho rigata agaciro, bituma abajyaga gupagasa by’umwihariko abaturukaga ku Gikongoro, batangira kubikorera imbere mu gihugu, nko ku Mayaga, Bugesera, mu Gisaka (muri Ngoma y’ubu) ndetse no mu Mutara.
Abajyaga i Kigali bakurikiraga intsinga z’amashanyarazi zikaba ari zo zibayobora kugera bageze muri Kigali.
Imodoka ya mbere yageze ku butaka bw’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1920-1922, mu gihe izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zatangiye ku bw’abakoroni n’ubwo zari nkeya, kubera ko iza mbere zari uz’umuzungu witwagwa Gayari ziranamwitirirwa, kuko zitwaga imodoka za Gayari zari zifite ubushobozi bwo gutwara abantu nka 20.
Imodoka za gayari zakoraga mu muhanda Kigali-Butare, Kigali-Butare-Cyangugu, zikambuka n’i Bukavu ndetse zikagera n’i Bujumbura.
Nyuma u Rwanda rumaze kubona ubwigenge hatangiye Sosiyete yitwaga RTP (Regie de Transport Publique) yari ifite bisi, aho imwe yatwaraga abantu bari hagati ya 60-80, zikora kugera mu mwaka wa 1978, habaho ONATRACOM (Office Nationale des Transports en Commun).
Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bakoze ingendo muri ibyo bihe, bavuga ko ibijyanye n’ibikorwa remezo byari ikibazo, kubera ko ahantu hari kaburimbo ari ku muhanda uturuka i Kanombe kugera mu Mujyi, kandi ngo n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ntabwo zigonderwaga na buri wese kubera ko abenshi bagendaga mu zitwara imyaka, kuko ari ho bishyuraga macye.
Senateri Emmanuel Havugimana avuga ko muri 1971 arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yavuye aho bari batuye muri perefegitura ya Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe) akajya gusura abavandimwe babaga i Rukumberi (ubu ni mu Karere ka Ngoma), ariko ngo ntibyari byoroshye.
Ati “Twavuye iwacu n’amaguru kugera i Nyanza, dufata imodoka kuva i Nyanza kugera i Kigali twagiye muri Toyota Dinah za cyera, zimwe abantu bicaraga barebana, muhuza amavi, twishyura amafaranga 150, ngeze i Kigali ni ho nafashe iyindi yagombaga kungeza i Zaza, i Zaza rero twagendaga ku wa gatandatu gusa, yari bisi ya RTP, tukayiha amafaranga 120.”
Ikindi kandi ngo abantu bose ntabwo bagendaga mu modoka zitwara abagenzi, kubera ikibazo cy’amikoro nkuko Hon. Havugimana akomeza abisobanura.
Ati “Abantu benshi bagendaga mu makamoneti za Toyota Staut, bagashyiramo amasaka cyangwa ibishyimbo hasi, ahasigaye mwebwe mukajya muri apolo, niko twabyitaga, ni ukuvuga kugenda hejuru mukagenda mufashe ibyuma, abagore n’abana n’abandi bafite ubwoba bakagenda bicaye ku mifuka hejuru.
Kigali-Butare watangaga amafaranga 150, uwaje muri taxi agatanga 250, byarakomeje kugera mu 1995 abantu bakigenda muri za kamyoneti.”
Ariko ngo mbere y’izo kamyoneti habanje imodoka zitwaga rubaho, aho abantu bajyagamo bakicaramo bakagenda batareba aho bajya kubera ko batarebaga hanze, ni ikamyo zakoraga cyane Butare-Cyangungu n’ahandi.
Icyo gihe ngo hari uburyo butatu bw’uko umuntu yashoboraga kugenda bitewe n’amikoro ya buri umwe, aho yashoboraga gutega imidoka za rubaho, kamyoneti cyangwa taxi, ndetse n’abasore bigabaga bakagenda n’amaguru.
Kubijyanye n’imihanda hari kaburimbo imwe yavaga i Kanombe ikagera mu Mujyi yareshyaga n’ibirometero 11 gusa, yakomezaga ikanyura ahubatse ibiro by’Umujyi wa Kigali ikagera Camp Kigali, ahandi hose yari imihanda y’ibitaka, kugera nyuma ya 1973 kugera 1985 ni ho imihanda yo hirya no hino mu gihugu yatangiye kugenda ikorwa igashyirwamo kaburimbo.
Imodoka zatwaraga abagenzi mbere zaparikaga muri rompuwe (round about) yo mu Mujyi, kuko gare yabaga mu Mujyi yahaje mu myaka ya 1980.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingendo zarakomeje kubera ko uretse bisi za Onatracom hanakoraga Taxis mini-bus zitwara abagenzi 18, n’ubwo kuri icyo gihe abashoboka bose bazigendagamo, bitewe n’uko byabaga bigoranye kuzabona umugenzi wasigaye ku nzira.
Mu myaka ya za 1995-1998 itike ijya mu ntara, icyo gihe byari perefegitura, uvuye mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo imodoka zitari nyinshi ariko ntabwo igiciro cyari hejuru cyane ugereranyije no muri iyi minsi.
Dufashe urugero nko mu Ntara y’Amajyepfo kuva Kigali ujya i Gitarama (ubu ni mu Karere ka Muhanga), byari amafaranga y’u Rwanda 500, kugera mu Ruhango bikaba 600, Nyanza 700, mu gihe i Butare (ubu ni mu Karere ka Huye) byari hagati y’amafaranga 800 ni 1000 bitewe n’uko hari igihe wategaga ishoye, ikakujyanira macye ugereranyije n’irimo gupakirira ku murongo.
Urugendo rwa Kigali-Byumba (ubu ni mu Karere ka Gicumbi) naho yari amafaranga 500, Kigali-Rwamagana byari 500, kugera i Kayonza uvuye i Kigali watangaga 600, wagera i Kibungo (ubu ni mu Karere ka Ngoma) ntibyarengaga 1000.
Kigali-Nyamata icyo gihe umuhanda wari igitaka, umuntu yatangaga amafaranga 300, kugera mu mwaka wa 2000 abavaga i Kigali bajya mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Musanze) bategeshaga amafaranga 700, mu gihe abajyaga i Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Rubavu) bategeshaga amafaranga ari hagati ya 900 ni 1000, mu gihe Ruhengeri-Gisenyi byari 450.
Umwe mu bakunze gukora ingendo muri icyo gihe na mbere yaho, yaba muri za bisi za Onatracom ndetse na Taxis mini-bus ajya mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu ndetse na Kibuye avuye i Kigali (ubu ni mu Turere twa Rusizi na Karongi), avuga ko by’umwihariko muri bisi za Onatracom nta mubare uzwi w’abantu bagombaga kuyigendamo.
Yagize ati “Nayigendeyemo ndetse kenshi, ngiye Cyangugu na Kibuye, hakajyamo abantu barimo kurya za voka n’imigati, maze imodoka yakata ikorosi kabiri bagatangira kukurukaho.
Abaturage buriya ntabwo bashoboraga gukora urugendo batariye kandi bazi neza ko bari buruke, inyuma harimo ihene n’inkoko, nta mubare w’abantu wabagaho, barapakiraga kugera igihe bisi yuzuriye.”
Icyo gihe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hagaragaraga umukonvayeri, wari ushinzwe kugenda yishyuza ndetse no kongeramo abagenzi igihe hari umwanya abona bashobora kwicara cyangwa guhagararamo.
Kuri ubu byarahindutse kuko uretse kuba nta bisi ya Onatracom ushobora kubona mu muhanda, na Taxis mini-bus zisigaye ni mbarwa, ndetse nta na konvayeri ukibaho.
Kurikira ibindi muri iki kiganiro ku mateka y’ingendo
Ohereza igitekerezo
|
Sha murateta. Abantu bagenda hejuru y’amakamyo ya Chevrolet afite carrossorie z’imbaho bayita Rubaho (feri yo!!).
Youota zaje muri za 1970 nabwo nka za Butare na Rwamagana. Abize mu maseminari bava za Cyangugu bajya ku Nyundo cg Butare, za Kiziguro bajya i Zaza muzabaze bazabasetsa. Iso yaragujerekega azi aho murara bugacya paka akugejejeyo.
Mfite abasaza bakiriho bavuye Cyangugu bajyana abana i Zaza.
Harakabaho amajyamvere.