Menya inkomoko y’izina ‘Santimetero’ ryumvikanye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda
Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na FPR-Inkotanyi mu kwezi k’Ukwakira 1990, hari igihe cyageze humvikana izina Santimetero (Centimeter), mu cyahoze ari Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.
Nyuma y’uko Ingabo za FPR-Inkotanyi zihawe amabwiriza yo kugaba igitero ku wo bari bahanganye muri Nyakanga 1991, nibwo hafashwe agace kiswe Santimetero, ari naho hari indake ya Paul Kagame wari uyoboye urugamba icyo gihe, kuri ubu akaba ari Perezida wa Repabulika y’u Rwanda.
Ubwo yaganirizaga urubyiruko ruba mu mahanga ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Maj Gen Emmanuel Bayingana, yabasobanuriye aho izina Santimetero ryavuye.
Yagize ati “Iryo zina ahantu ryavuye, ni aho Habyarimana yabwiye umwe mu bayobozi be b’ingabo witwaga Nsabimana, yari umwe mu bayobozi bakomeye, aravuga ngo ngiye kwirukana Inkotanyi ku butaka bw’u Rwanda ku buryo nta na santimetero n’imwe zizagira mu Rwanda hano”.
Akomeza agira ati “Ariyemeza azana ingabo zose, azivana ahantu hose mu Rwanda, azana imbunda zose, ibintu byose bishoboka n’abanyamahanga bo hanze bazaga kumufasha, agaba ibitero bikomeye, akora intambara ikomeye cyane, ariko RPA iramunanira. Imaze kumunanira, aho hantu turahafata, hahinduka igihugu cyacu mu Rwanda, bajyaga bahita ngo n’igihugu mu kindi”.
Icyo gihe hagati ya Nyakanga n’ugushyingo nibwo Ingabo za FPR arizo RPA zatsinze intambara, kuko mu gushyingo 1991, Habyarimana n’abasirikare be ba FAR, bari bamaze kumenya neza ko batagishoboye, ahubwo bashyira ibirindiro byabo kure y’umupaka biyemeza ko n’ubwo bananiwe gusubiza RPA inyuma, ariko nabo ntawe uzabakura mu birindiro byabo.
Maj Gen Bayingana ati “Nibwo umukuru w’igihugu yaje akora ibiro bikuru hariya hari indake, hagirwa ahakorerwa imyitozo ya gisirikare. Dukorana n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Isi, baza mu myitozo ya gisirikare i Gikoba, habaye ibiro bikuru bya RPA, imyitozo yose niho yakorerwaga, abantu bakabyina, kiba igihugu cyacu, igihugu mu kindi”.
Nyuma yaho nibwo RPA yatangiye intambara ikomeye kugeza Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, asabye imishyikirano, yatumye habaho kwemerera Ingabo 600 za RPA zijya kurinda abanyapolitiki ba FPR, bari bagiye kuba muri CND, kugeza igihe Jenoside yabereye, igahagarikwa n’Ingabo za RPA, zanatsinze izindi ntambara zabayeho nyuma ya Jenoside kugeza mu 2000.
Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko ruba mu mahanga kubakira ku ndangagaciro zaranze FPR ndetse n’Ingabo za RPA, mu gihe cyo kubora u Rwanda ndetse no kugeza uyu munsi.
Yagize ati “Indangagaciro zabaranze, icya mbere ni ubumwe tubona n’uyu munsi, indangagaciro ya kabiri twabonye yaranze Inkotanyi n’uyu munsi, ni ugukunda Igihugu, na n’ubu baracyacyitangira, n’abagiye mu zabukuru bajya mu mishinga yubaka. Muzagende musure imidugudu y’icyitegererezo, abantu bari batuye nabi bakabatuza neza, dukomeze guteza Igihugu cyacu imbere, kuko nta wundi uzagiteza imbere”.
Urubyiruko ruba mu mahanga ruvuga ko hari byinshi bifuzaga kumenya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, bagasanga guhabwa ibiganiro bisobanura byimbitse kuri urwo rugamba, hari byinshi bizabafasha mu kwiyubakira Igihugu, kuko basobanukiwe neza amateka yakiranze mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ohereza igitekerezo
|