Menya inkomoko y’izina ‘Inkotanyi’

Umuryango wa RPF Inkotanyi wasobanuye inkomoko y’izina “Inkotanyi” ndetse unavuga uburyo ryawubereye imbaraga zo kugera ku ntsinzi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Hon. Tito Rutaremara ni umwe mu bakada bakomeye b’umuryango RPF-Inkotanyi. Aha arasobanura inkomoko y’izina Inkotanyi, aho avuga ko ryaturutse ku gitekerezo bagize cyo gushaka izina rifite igisobanuro nyacyo mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu ariko rikaba rijyanye n’intego bari bafite icyo gihe.

Ati: “Icyo gihe twahamagaye abantu bakuze bari mu myaka 50 tubazanye kugira ngo twumve ibitekerezo byabo n’uburyo bashobora kubona izina rijyanye n’igisobanuro cy’umuntu uharanira ibye ngo twumve icyo babivugaho tubanza kubasobanurira ibikorwa n’intego ibyo aribyo bamaze kubyumba neza nibwo bavuze izina Inkotanyi”.

Hon. Tito avuga ko mu bantu babajije uretse kuba bari bakuru nta wari warize amashuri menshi kuko abenshi mu banyarwanda icyo gihe ntawabashaga kurangiza amashuri yisumbuye ariko agahamya ko bari abahanga n’ubwo batari barize amashuri menshi.

Ati “Twarababajije tuti umuntu uharanira ibye, akabirwanira, agakomeza guhatana kugeza ubwo azagera kuri cya kintu baratubwira bati uko ni ugukotana. Uwo muntu ukomeza guhatana ntacike intege kugeza ageze kucyo ashaka kugeraho uwo ni Inkotanyi, Ni aho izina Inkotanyi ryaturutse”.

Hon. Tito avuga ko Inkotanyi ari umuntu uharanira ikintu ashaka kugeraho akaba yaca mu bintu bibabaje ndetse bimugoye cyane wenda akaba yanapfira icyo kintu ariko akakigeraho.

Muri ibi bihe umuryango FPR Inkotanyi ugenda usonabura unamara amatsiko kuri amwe mu mazina ndetse n’impamvu wagiye uyahitamo aho mu minsi ishize basobanuye impamvu FPR atari ishyaka ahubwo ari umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubu nkotanyi zibarutse izindi nkotanyi kandi umubyeyi wibarutse INKOTANYI. uracyashyira ingobyi imugogo. ukombibona umuryango wa FPR INOTATANYI uzagira abuzukuru,abazukuruza, ubuvivi,kugeza nibihi ibihumbi gukomeza.........
ndifuza kuba umukorana bushake mukwigisha abana bato biga mumashuri abanza nayisumumbuye. nkabaganiriza ibiganiro byerekereranye n’umuryango wa FPR INOTANYI. bagatozwa gukunda igihugu no kugikorera.

mboniga Eric yanditse ku itariki ya: 1-07-2024  →  Musubize

muraho neza? nyuzwe nubusobanuro bw’ umuryango FPR inkotanyi kandi ndahamya ko ibikorwa umuryango wa FPR
yatugejejeho bishimangira impumpero zawo. nanjye nahisemo kuba inkotanyi nkarangwa nibikorwa byayo, ndinshuti y’ umuryango wa FPR INKOTANYI ariko wiyumva nkumunyamuryango kurusha. kuko kumva umuryango FPR INKOTANYI biryohera amatwiyanjye. kandi umuryango wa FPR INKOTANYI ufite igisobanuro buhagije kubantu nkatwe twarokotse genocide yakorewe abatutsi 1994. ndasaba ko mwanyinjiza mumuryo wa FPR INKOTANYI.

mboniga Eric yanditse ku itariki ya: 1-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka