Menya ibintu 10 byahindutse mu Biryogo na Rwampara nyuma y’uko havuguruwe

Ahatuwe mu buryo butanoze (unplanned areas) harangwa n’imibereho iciriritse nk’ibikorwa remezo bidahagije, ibibanza bitagerwaho mu buryo bworoshye, inzu zubakishije ibikoresho bitaramba kandi zidafite uburyo bwo gufata amazi y’imvura, ibyo byose bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’abatuye muri utwo duce, gusa biragenda bihinduka.

Inyubako ziyongereye agaciro
Inyubako ziyongereye agaciro

Tugiye kuvuga ku bintu byahinduye amateka n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge mu tugari twa Biryogo, Kiyovu, Agatare na Rwampara, ni Umushinga wo kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali (Agatare Upgrading Project).

Uwo mushinga ni igikorwa cy’ibanze cyane ku guteza imbere kimwe mu bice by’Umujyi bishaje cyane kandi bituwe mu buryo butanoze (Unplanned Settlement Upgrading), giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge hafi y’ahagenewe ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi rwagati (CBD), n’igice gituwe cyane ku bucucike bw’abaturage 220/ha.

Kunoza imiturire muri ako gace bivuze kubegereza ibikorwa remezo by’ibanze, harimo imihanda, inzira z’abanyamaguru, kubaka no gutwikira ruhurura, gushyiraho amatara yo ku mihanda n’ayo ku nzira z’abanyamaguru ku buryo bimwe byo kwamburwa kw’abaturage bitewe n’uko hatabona byagizwe amateka.

Nyuma yo kuganira n’Abaturage no kumva ibyifuzo byabo, Umushinga wo kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali, wibanze ku bikorwa bikurikira ari nabyo bigenda bihindura ubuzima bw’abaturage kugeza ubu:

Hubatswe Km 6.64 by’imihanda mishya ifite inzira z’amazi, inzira z’abanyamaguru n’amatara, ihuza abaturage ibihumbi 15. Umushinga watunganyirije abaturage 2,000 ibilometero 2.5 bya ruhurura hagamijwe kugabanya ingaruka z’imyuzure, guteza imbere isuku no kurinda iyangirika ry’imitungo y’abaturage.

Hari kandi na Km 6.2 z’inzira z’abanyamaguru zifite ubugari kuva kuri metero imwe n’ibice bitanu (m 1.5) kugera kuri enye (m 4) zifashishwa n’abaturage 3,000.

Umwe mu mihanda wamaze kuzura ukaba uriho amatara n'inzira z'abanyamaguru na ruhurura zipfundikiye
Umwe mu mihanda wamaze kuzura ukaba uriho amatara n’inzira z’abanyamaguru na ruhurura zipfundikiye

Ibintu 10 byahindutse mu Biryogo na Rwampala nyuma y’uko havuguruwe

1. Agaciro k’umutungo w’abahafite ibikorwa kariyongereye

Ku muntu uhafite umutungo, uhafite inzu zikodeshwa n’ibindi bikorwa yamaze kubona ko agaciro k’umutungo we kiyongereye nyuma y’uko hagejejwe ibikorwa remezo byavuzwe haruguru.

2. Impushya zo kuvugurura inyubako zo gutura kuri kaburimbo ziratangwa

Bitewe n’ibikorwa remezo, nta muturage usaba kuvugurura mu tugari twavuzwe haruguru ngo abyangirwe kuko ibikorwa remezo byahashyizwe ntabwo byajyanirana n’inzu zigeretseho amapine cyangwa amabuye ku mabati hejuru, zikingishijwe ibideyi cyangwa zenda kugwa kuri ba nyirazo.

Nk’abantu batuye kuri kaburimbo buri wese avugurura imiturire ijyanye n’ibikorwa remezo yegerejwe.

3. Guparika imodoka ku kagari cyangwa kure yaho utaha byabaye amateka

Mbere wasangagaga umuturage ajya gushakisha parking ku kagari cyangwa ahandi hashoboka ko yaraza imodoka kandi akahishyura, yamara kuyisigayo agakora urundi rugendo ngo agere iwe, ubu rero buri wese anezezwa no kuba imodoka ye imugeza mu rugo nta rundi rugendo akoze.

Kimwe n’abatarabonaga inyungu zo kugura imodoka, ubu bamaze kuzigura kuko noneho babona ibyiza byo kwegerezwa ibikorwa remezo.

Kugira ngo umuntu yimuke nabwo byabaga bigoye, yimukaga ku mutwe bikamutwara nk’iminota 20 abitwaye ku mutwe ngo agere aho imodoka ibasha guhagarara.

4. Biryogo na Rwampala ntabwo hagiteye ipfunwe nka mbere

Bitewe n’uko agace runaka kaba kazwiho imiturire y’akajagari idatana n’umutekano muke, bigera aho abahatuye bakumva batewe ipfunwe no kubarizwa aho hantu. Kuri ubu buri wese atewe ishema na Biryogo na Rwampala birimo imihanda ya kaburimbo, amatara yo ku mihanda, ruhurura zipfundikiye n’umutekano w’abanyamaguru kubera amatara ku nzira z’abanyamaguru.

5. Ruhurura zitwikiriye zifasha kunoza isuku

Ikibazo cya ruhurura gikunze kumvikana hirya no hino bamwe baziguyemo kuko zidapfundikiye cyangwa se amazi yazo agasenyera abazituriye, mu kuvugurura imiturire rero izo ruhurura zarapfundikiwe, isuku ikaba iganje kandi zikaba nta mpanuka zateza.

6. Inzira z’abanyamaguru zikozwe neza kandi ziriho amatara

Ubusanzwe inzira z’abanyamaguru usanga zirimo ibibazo ndetse n’ingorane zo kwibwa nko mu kabwibwi. Kuba rero ku nzira z’abanyamaguru harashyizweho amatara ni kimwe mu bitanga umutekano. Ibyo kandi bibarinda ibyondo mu gihe cy’imvura n’ivumbi mu gihe cy’izuba.

7. Ibiza byaterwaga n’agace kadatungajije byavugutiwe umuti

Imiturire y’akajagari ntitana n’ibiza no gusenyuka kw’inzu kuko nta buryo bwiza bwo kuyobora amazi buba bwarashyizweho, ubu noneho amazi yayobowe neza muri uwo mushinga wo kuvugurura imiturire.

8. Abashoramari batangiye kuhabenguka

Ibikorwa remezo byakuruye abashorsmari batangira kuhubaka
Ibikorwa remezo byakuruye abashorsmari batangira kuhubaka

Bitewe n’ibikorwa remezo, hari abashoramari batangiye kuhabengukwa ndetse bahashyira amagorofa, hari amahirwe menshi y’uko hazakomeza kugezwa ibindi bikorwa bishya kubera ko havuguruwe.

9. Harigwa umushinga wo kwegereza abana ibikorwa remezo by’imyidagaduro

Nyuma y’uko imihanda ishyizwemo kaburimbo, abana bakiniraga mu muhanda babuze aho bazajya bakinira, ariko muri uwo mushinga hateganyijwe ahantu hazashyirwa ibikorwa remezo byagenewe imyidagaduro y’abana.

Imikino izaba yemejwe nyuma yo gukusanya ibitekerezo by’abana basanzwe bakinira mu muhanda ndetse n’ababyeyi babo, abana benshi basabye ko bahabwa aho bazakinira biye (bille), ikibariko ndetse n’ikibuga cya basket. Ibyifuzo by’abo bana ni byo bizashyirwa mu bikorwa muri ako gace. Ibyo bikorwa remezo by’imyidagaduro bizanafasha abana bafite impano mu mikino nka football cyangwa basketball kubona aho bazitoreza, bagakuza impano zabo.

10. Ubucuruzi buragenda neza kandi bukaguka

Abakora ubucuruzi bemeza ko bugenda kuko byorohera abakiriya kubageraho, ibicuruzwa bibagezwaho byoroshye bidasabye imodoka no kuza kongera kubyikorera ku mitwe ndetse n’amazu y’ubucuruzi ajyanishwa n’igihe.

Abaturage begerejwe uwo mushinga nabo bagize icyo babivugaho:

Nturubiko Aimé uhagarariye komite y’abaturage mu mushinga w’Agatare mu Kagali ka Biryogo ati “Uyu mushinga wadufashije kuvugurura imiturire, muzi ko mu Biryogo nta mihanda twagiraga, twari utuyira tutanyuramo n’imodoka ariko ubu nyuma yo gucamo imihanda habaye nyabagendwa, baduhaye amatara mbese harasa neza”.

“Abaturage begereye umuhanda batangiye gusaba ibyangombwa byo kuvugurura, no mu buryo bw’isuku harasa neza, imodoka zitwara ibishingwe nazo zitugeraho. Amazi y’imvura yubakiwe ruhurura yanyuraga mu mazu y’abaturage, amwe yaraguye ariko ubu za rigore n’inzira z’amazi zaratunganyijwe nta mwanda ukiharangwa, Biryo turimo gutura mu buryo bw’icyerecyezo.”

Murekatete Mariam Sidi ati “Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda, kubona imiturire dufite ubu biranejeje. Nkanjye wagonzwe n’umuhanda nkimuka, kubarirwa imitungo yanjye byagenze neza, nishimira iterambere ryahageze rwose nta kibazo nagiriyemo kuko igenagaciro ryakozwe neza,

kandi Leta ikomereze aho duture neza ku buryo uwagira ikibazo atabarwa vuba kuko inzira ziba zihari”.

Umusaruro w’ibyagezweho ni inyungu z’ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga wo Kunoza Imiturire mu Mujyi wa Kigali (Agatare Upgrading Project), watangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki 18 Kamena 2018 ukaba ugikomeza.

Ni umushinga watangiye ari igerageza (pilot phase) ariko nyuma yo kubona impinduka zawo nziza, uzakomereza mu tundi tugari 10 mu Karere ka Nyarugenge n’Utugari 3 muri Kicukiro na tubiri muri Gasabo.

Uwo mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, ukaba ufite ingengo y’imari ya miliyoni 10 z’Amadorali ya Amerika.

Abimuwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga ku bw’inyungu rusange bahawe ingurane ikwiye, bityo n’aho bagiye ubuzima bwabo bugatera imbere.

Umujyi wa Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka