Menya Amateka y’Ubukomane bwa Nyakayaga

Benshi bazi Ubukomane bwa Nyakayaga mu Ndirimbo “Mbese urashaka iki Ngarambe? Njyewe ndashaka kugishisha Mu Bukomane bwa Nyakayaga maama Oya ngwino urare, waramutse. Uyu munsi, Kigali Today yabakusanyirije amateka y’Ubukomane bwa Nyakayaga ubu hakaba ari ahantu Nyaburanga kubera amateka yo hambere hasigasiye.

Ubukomane bwa Nyakayaga
Ubukomane bwa Nyakayaga

Mu kiganniro n’Inteko y’Umuco badusangije amateka yo mu Bukomane bwa Nyakayaga mu bihe byo hambere kugeza n’ubu.

Ubukomane bwa Nyakayaga buri hagati y’umusozi wa Kiburara na Nyakayaga, mu Mudugudu wa Bukomane, mu Kagari ka Bukomane, mu Murenge wa Gitoki, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ni ku nkengero z’aho Umutara wagabaniraga n’Ubuganza bwa ruguru. Ubu bukomane buvugwa mu mateka y’u Rwanda kubera ko abatunzi bahagishishirizaga, ariko kandi akaba ari na ho abajyaga n’abavaga guhaha i Bugande bacaga ingando bwacya bagakomeza urugendo.

Mbere y’umwaduko w’abazungu ndetse no ku ngoma ya gikoroni, abatunzi bo mu turere tw’Ubuganza n’Umutara bakundaga kuragira mu Bukomane bwa Nyakayaga, ndetse amapfa yatera abandi baturutse hirya no hino na bo bakahagishishiriza.

Ibi byaterwaga n’uko imisozi ya Kiburara na Nyakayaga yameragaho ubwatsi bwiza buryohera inka, butuma zigira amata afite amavuta kandi ntihakunde kuma nk’indi misozi. Bumwe muri ubwo bwatsi ni itete, umucaca, urukemba, inyovi, ivubwe n’ishinge.

I Nyakayaga kandi hahoze iriba rihiye ryitwa Rwarukaza inka zashokaga zigahaga n’iyo ubwatsi bwabaga bwabaye buke. Inka zo muri ako karere zarororokaga cyane kuko zabaga zimye vuba kubera gushoka ayo makera.

Iriba rya Rwarukaza n’ubu riracyari aho ryahoze i Nyakayaga. Riherereye hagati y’imisozi ya Gikoma, Matare na Nyakayaga. Cyakora iryo riba ntirigishorwaho kuko barigomeye kugira ngo amazi yaryo akoreshwe mu buhinzi bw’umuceri mu bishanga bya Rwagitima na Ntende.

Kubera amakera n’ubwatsi bwiza, Nyakayaga na Kiburara ntizari inzuri z’abahatuye gusa, ahubwo n’abatunzi batuye kure nko mu Ndorwa, mu Bugesera, mu Gisaka no mu Bwanacyambwe barahagishiraga mu gihe cy’impeshyi.

Abenshi muri abo batunzi ntibasubiraga iwabo, ahubwo barakebeshaga bagatura burundu. Kwamamara k’ubwatsi n’amakera byo mu Bukomane bwa Nyakayaga tubisanga no mu ndirimbo Ngarambe yo hambere yamamaye ndetse yanasubiwemo n’abahanzi ba vuba aha; igira iti:

”Mbese urashaka iki Ngarambe?
Njyewe ndashaka kugishisha
Mu Bukomane bwa Nyakayaga,
Oya ngwino urare, waramutse... ”

Muri iki gihe usanga imiryango myinshi ituye i Nyakayaga ikomoka ku basekuruza bahageze bagishisha, inka zihashimye barahatura. Bamwe mu batunzi twamenye bari bafite inka nyinshi i Nyakayaga kandi baje baturutse ahandi ni Rudasunikwa na bene se baturutse mu Buyaga bwa Byumba. Uwo muryango wari uhafite amashyo menshi arimo izitwaga Amarebe, Amagaju n’Amasine.

Undi mutunzi wamenyekanye cyane mu Bukomane bwa Nyakayaga ni Segihene wakomotse i Rutare. Amwe mu mashyo ye yari Imbabazabahizi, Izezamahembe, Indwanira, n’ayandi.

N’ubwo Kiburara na Nyakayaga byari bizwiho kuba inzuri zituma, yari n’indiri y’inyamaswa z’inkazi nk’intare n’ingwe ziberaga mu mukenke w’umuyange wahabaga. Gusa izi nyamaswa ntizateraga ubwoba abatunzi bazaga bashaka aho Inka zabo zirisha n’iriba ryo kuhiraho amatungo yabo.

Ni kenshi zabateraga zikabasanga mu nka, ariko bakarwana na zo bakazimenesha bakoresheje inkoni n’ibikagiro.

Aka ni agasozi ko mu Ubukomane bwa Nyakagaya
Aka ni agasozi ko mu Ubukomane bwa Nyakagaya

Uretse kuba hari urwuri ndetse hakaba n’iriba rihiye, Ubukomane bwa Nyakayaga bwamenyekanye cyane mu tundi turere tw’ Igihugu kubera ko Abanyarwanda bavuye cyangwa bagiye guhaha i Bugande cyane cyane abaturutse mu bice by’i Nduga ari ho bararaga, bwacya bagakomeza urugendo.

Icyatumaga ari ho abagenzi bakunda kurara ni uko mu mukenke w’Umutara harimo inyamaswa z’inkazi, bityo bakarara hamwe kugira ngo bazirinde. Hari n’abavuga kandi ko ngo Rwabugiri n’ingabo ze na bo baba baraharaye bajya i Rwata na Gahabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari n’indahiro abantu bavuga batangaye ukumva aravuze ngo "Turi mu Nkomane za Nyakayaga.....wageze inaha ryari!!!!!!

Mugisha yanditse ku itariki ya: 8-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka