Mazimpaka Patrick wabaye umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi yitabye Imana
Mazimpaka Patrick umwe mu batangije Umuryango wa FPR Inkotanyi yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2018.

Uyu Mugabo w’Imyaka 69 y’amavuko, yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Buhinde akaba asize umugore witwa Dr. Jolly Rwanyonga Mazimpaka, n’abana batatu b’abakobwa babyaranye.
Mazimpaka Patrick yavukiye mu Rwanda ku ya 26 Mata 1948. Mu mwaka 1962 afite imyaka 14, ni bwo iwabo bahungiye i Bugande, bahunze ihohoterwa ryakorerwaga Abatutsi icyo gihe.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990 FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu, Mazimpaka yari Komiseri wayo ushinzwe imibanire rusange.
Uyu mwanya yawuvuyeho mu mwaka 1993, agirwa Umuyoboziwungirije wa FPR Inkotanyi, umwanya yaje kuvaho mu mwaka wa 1998.
Guhera mu 1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yari akuriye kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango, twagereranya n’ Ububanye n’amahanga muri uyu muryango.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu yashinzwe imirimo itandukanye irimo, kuyobora amaminisiteri, no kuba intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari .
Muri 2003 Patrick Mazimpaka yagizwe umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’ubumwe bwa Afurika.
Yitabye Imana kuri uyu wa Kane nyuma y’uko mu mwaka wa 2014 yari yarahagaritse, ibikorwa bya Politiki kugira ngo aruhuke.
Ohereza igitekerezo
|
Rest in peace Patty we shall always remember you.we carders of RPF we acknowledge your tireless efforts in your struggle to fight for welfare of all Rwandese we are mourning you we all who know your struggle to be what we are now!!!!!RIP
Patrick Imana iguhe iruhuko ridashira muvandimwe! Twese niyo tujya!
Warakoze imama ikwakiremubayob
Imana iguhe iruhuko ridashira ntwari y’u RWANDA,umurage udusigiye n’umusanzu watanze ni ntagereranywa.
NTITUZAKWIBAGIRWA TUZAHORA TUKWIBUKA GUSA NDABABAYE KANDI NDARIZE
RIP Mzee Patrick !
Mzee Mpazimpaka igendere tuzahora tukwibuka! Turazirikana ibikorwa byubwitange wakoreye igihugu cyacu! TUZAHORA Tukwibukira kuri Arusha Peace Accords! RIP
Nyagasani amwakire mu be. Yari umugabo uvuga ijambo rishyitse, yakundishije benshi FPR Inkotanyi mbere ya 1994 mu bihugu byose byarimo abanyarwanda.
RIP and your goods u did for acountry will always be remembered.....
Patrick Mazimpaka,nawe yaranzwe nibikorwa byo kwitanga(gukunda Igihugu). Imana imwakiri mu Bwami bwayo. Kandi nihanganishije Umuryango we usigaye. Amen.
RIP, Ibyo wakoreye igihugu cyawe ni byinshi Imana izabiguhembera rwose kdi nawe dusigaye turagusengera.
Rest In Peace mzee, Imana izaguhembere ibyiza wakoreye igihugu cyane!
Mzee Mazimpaka yakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri iki gihugu,Imana imwakire mubayo kandi agumye asabira u Rwanda gutera imbere no kugera ku ntego nkizo yifuzaga ko rugeraho,niyitahire ni Intwari umunyarwanda wese yareberaho,kandi duharanire gutera ikirenge mucye,dusoze ibyo yatangiye.
RIP.