Mayange: Amazu 102 n’ishuri ry’incuke yasenywe n’inkubi y’umuyaga

Inkubi y’umuyaga yabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 19/10/2012, yasize isenye amazu agera ku 102 n’ishuri ry’incuke n’ibindi bikorwa by’abaturage, mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

Amenshi muri ayo mazu yibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga, ni ayo mu kagari ka Gakamba mu mudugudu wa Gacucu, yiganjemo ay’abaherutse kuva muri nyakatsi. Hanasenyutse ishuri ry’incuke ryari rifatanye n’ibiro by’umudugudu wa Gacucu, ndetse n’urutoki rw’abaturage rwangizwa n’umuyaga.

Jean de Dieu Nsabimana, umwe mu bahuye n’icyo kiza, yavuze ko ku mugoroba haje imvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’amahindu, itwara ibisenge by’amazu, ibintu byabo birimo imyaka, bimwe bigwirwa n’inkuta ibindi birangirika.

Yagize ati: “Byatangiye hagwa akavura gake noneho tugiye kubona tubona haje inkubi y’umuyaga ku buryo watwikaga umuntu, twahise tujya kugama mu mazu umuyaga uhita utwara igisenge tubura aho twugama kuko n’abaturanyi bacu nabo basenyewe”.

amabati y'inzu nyinshi harimo n'iri shuri byose byarasambutse
amabati y’inzu nyinshi harimo n’iri shuri byose byarasambutse

Iyo witegereje imyubakire y’izo nzu zagurutse, inyinshi ntizari ziziritse n’ibyuma byabugenewe, n’izo baziritse, abafundi bagiye bazirikira hafi, ibyuma bizirikishwa ntibabimanure ngo bifate urukuta rurerure cyangwa ngo bazirike ibiti byinshi by’isakaro.

Ariko na none ahubatse izo nzu, nta biti byinshi bihari kugira ngo bibe byagabanya imbaraga iyo nkubi y’umuyaga.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’anbaturage, Léonile Narumanzi, yasabye abaturage bubaka kujya bita ku kuzirika amazu yabo kandi bakongera ibiti kugira ngo bikumire ingufu z’umuyaga.

Intoki z'abaturage nazo ntizasigaye.
Intoki z’abaturage nazo ntizasigaye.

Yagize ati: “Ibi n’ubundi abaturage bari baratangiye kubikangurirwa, ahubwo bigomba kongerwamo imbaraga”.

Narumanzi avuga ko uwo muyaga utashenye amazu yo mu murenge wa Mayange gusa, kuko n’indi mirenge yibasiwe, nka Nyamata ahasenyutse amazu 9, Musenyi hasenyutse amazu 2. Ntarama hasenyutse inzu imwe no mu murenge wa Juru naho hasenyutse inzu imwe.

Kuri ubu abakozi ba Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR), bahise bajya kubarura ibyangiritse kugira ngo bazabashe gufasha abaturage bahuye n’icyo kiza mu maguru mashya kuko bamwe bagiye kureba aho baba bikinze.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo baturanyi banjye nibihangane

Theophile yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka