Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage yahererekanyije ububasha na Maj Gen Alex Kagame
Major General (Rtd) Amb Frank Mugambage, wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, yahererekanyije ububasha kuri izo nshingano na Maj Gen Alex Kagame wamusimbuye.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura. Witabiriwe n’abayobozi mu mashami atandukanye mu rwego rw’Inkeragutabara.
Maj Gen Alex Kagame yahawe izo nshingano nyuma y’uko yari aherutse gusoza inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (Joint Task Force Commander) muri Mozambique.
Yayoboye kandi diviziyo nyinshi zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare. Zimwe muri zo harimo nko kuba muri Gashyantare 2016 yaragizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.
Yayoboye kandi Diviziyo ya Gatatu mu Gisirikare cy’u Rwanda (Mu Burengerazuba bw’Igihugu) gusa mbere yaho yayoboye n’iya Kabiri (Mu Majyaruguru) ndetse n’iya Kane (Mu Majyepfo) mu bihe bitandukanye.
Ohereza igitekerezo
|