Maj Gen Albert Murasira muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Byinshi ku mpinduka muri Guverinoma)
Mu mpinduka zabaye mu bagize Guverinoma ku itariki 22 Kanama 2023, Maj Gen Albert Murasira yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA.
Maj. Gen Albert Murasira yahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), nyuma y’uko mu myaka ishize yari ayoboye Minisiteri y’Ingabo, umwanya yavuyeho ku itariki 7 Kamena 2023 asimbuwe na Minisitiri mushya w’iyo Minisiteri, Juvenal Marizamunda.
Maj Gen Murasira agizwe Minisitiri wa MINEMA asimbuye kuri uwo mwanya Kayisire Marie Solange wari umaze igihe ayobora iyo Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, mu gihe Kayisire Marie Solange we yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Maj Gen Murasira ahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu gihe imaze iminsi ihanganye n’ibibazo bitandukanye birimo icy’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu muri Gicurasi 2023 bihitana abantu 131, bisenya inzu zigera ku 5598, bisiga hari abantu benshi badafite aho baba ndetse n’indi mibereho isanzwe igoranye kuko Ibiza byatwaye ibyabo byose.
Hari kandi n’ibibazo birimo kwimura abantu batuye mu manegeka cyangwa se ahantu hashyira ubuzima mu kaga, kuko n’ubundi bivugwa mu iteganyagihe ko imvura ishobora kuzongera kugwa mu bihe biri imbere, bityo abantu bakaba bakwiye kwitegura, birinda ko hazabaho ibindi biza.
Mu zindi mpinduka zabayeho nk’uko bikubiye mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, ni uko Dr Uwamariya Valentine yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, mu gihe yari asanzwe ari Minisitiri w’Uburezi. Agiye kuri uwo mwanya asimbura Prof. Bayisenge Jeannette.
Prof Bayisenge Jeannette yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gihe yari amaze iminsi ayobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Bwana Twagirayezu Gaspard yagizwe Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr Uwamariya Valentine kuri uwo mwanya.
Madamu Kayisire Marie Solange yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari asanzwe ayobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi.
Madamu Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari.
Bwana Eric Rwigamba, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, naho Dr Claudine Uwera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibidukikije.
Madamu Sandrine Umutoni yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, naho Madamu Irere Claudette yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi , Maj Gen (Rtd) Dr Charles Rudakubana agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola. Naho Madamu Margaret Nyagahura agirwa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Hongiriya.
Madamu Assumpta Ingabire yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana, cyayoborwaga na Madamu Nadine Gatsinzi Umutoni.
Madamu Nadine Gatsinzi Umutoni we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere (GMO) asimbuye Rose Rwabuhihi.
Inkuru bijyanye:
Minisiteri y’Ishoramari rya Leta yakuweho
Ohereza igitekerezo
|