Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bari mu bitabiriye ibirori bya Ian Kagame
Ababyeyi barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, bagiye gushyigikira abana babo binjiye mu Gisirikare cy’u Rwanda nk’aba Officiers kuri uyu Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022.

Madamu Jeannette Kagame yagiye gushyigikira Ian Kagame uri mu bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda(RDF).
Ibirori byo gutanga ipeti rya Sous-Lieutenant ku basore n’inkumi 568 byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri mu Kigo cya Gako mu Karere ka Bugesera.
Abagize umuryango w’Umukuru w’Igihugu bari bagiye gushyigikira Ian Kagame, barimo Madame Jeannette Kagame, Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bashakanye, ndetse n’umwana wabo.

Ian Kagame usoje amasomo n’imyitozo by’Igisirikare cy’u Rwanda yari aherutse no gusoza andi mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, akaba yarahaherewe ipeti rya Sous Lieutenant.
Mbere yo kujya mu gisirikare, Ian Kagame yari arangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu mu mwaka wa 2019 muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.


Byari ibyishimo ku barangije amasomo barimo Ian Kagame (Video):
Inkuru bijyanye:
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568
Ian Kagame agiye kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda
Ohereza igitekerezo
|