Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi yagiriye uruzinduko muri Pologne

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, i Warsaw muri Pologne, yakiriwe na mugenzi we Brig Gen. Ireneusz Nowak.

Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi na mugenzi we Brig Gen. Ireneusz Nowak
Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi na mugenzi we Brig Gen. Ireneusz Nowak

Lt Gen Mupenzi uri mu ruzinduko muri Pologne, we n’itsinda ayoboye bari baherekejwe na Amb. Shyaka Anastase, uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye mu by’Ingabo zirwanira mu kirere hagati ya Polonye n’u Rwanda, harimo kandi kubaka ubushobozi no gusangira ubunararibonye.

U Rwanda na Polonye bisanzwe bifitanye umubano mu bijyanye n’umutekano, binyuze mu masezerano yashyizweho umukono tariki 05 Ukuboza 2022.

Aya masezerano yasinywe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Polonye, Pawel Jabłoński wari mu ruzinduko mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mtwishimiye ururuzinduko kuko ningenzi umutekano twese uratureba

Lorenzo nyagatare yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka