Kwamburwa amasambu, kwimwa ingurane n’ifatwa ku ngufu, byinshi mu birego byagejejwe kuri NCHR
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu (NCHR), iravuga ko byinshi mu birego yagejejweho n’abaturage ikabikemura byiganjemo kwamburwa amasambu, kwimwa ingurane ku mitungo, gufatwa ku ngufu, ndetse n’iby’abana bihakanywe n’ababyeyi.
NCHR yabitangaje mu imurikabikorwa yakoze kuri uyu wa kane, aho inizihiza isabukuru y’imyaka 19 imaze ishinzwe mu Rwanda.
Perezida wa NCHR, Mme Nirere Madeleine yagize ati"Twakiriye ibirego 17,853, aho muri byo 97% byakemutse. Haracyari ukuregera indishyi kubera inyungu rusange, haracyari kandi ikibazo cy’abana bahohoterwa ndetse n’abana batiga hamwe n’abo ababyeyi bataye mu ngo baragiye guhaha".
Mme Nirere ashima ko amategeko agenda yubahirizwa kandi nta vangura riri mu gihugu, ndetse ngo inzego zirarushaho kurengera ubukungu, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage.
Icyakora ngo haracyari imyumvire igaragaza ko abantu bataramenya uburenganzira bwabo n’ubw’abandi, cyane cyane ku bijyanye n’uburinganire, ari naho ngo hakomoka ihohoterwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today baravuga ko babona abantu bose batareshya imbere y’amategeko, bashingiye ku kuba abantu bifite kurusha abandi, ari bo bahabwa ijambo n’icyubahiro.
Uwitwa Mukakubaho agira ati "Uburenganzira imbere y’Imana ho turabunganya, ariko mu buzima busanzwe hari abakire babuturusha".
Mu bibazo NCHR ikomeje gusaba ko byakemurwa harimo icy’urugomo mu ngo, ndetse no kuba abaturage batagira uruhare rugaragara mu gutegura imihigo n’ingengo y’imari. Ibyo ngo bazakomeza kubikorera ubuvugizi kugira ngo nabyo bicike mu muryango Nyarwanda.
NCHR ivuga ko amategeko igenderaho ashingiye ku masezerano mpuzamahanga, ikaba yiyemeje gukomeza gukurikirana uko u Rwanda rushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje birimo gutanga ibikorwaremezo, uburezi n’ubuzima ku bantu bose nta vangura.
Ohereza igitekerezo
|