Kumenyesha abana imibare igihugu kigenderaho bizabagira abayobozi beza
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko gutoza abana bato kumenya imibare igihugu kigenderaho bituma bavamo abayobozi beza b’ahazaza.
Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe na NISR ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), cyari kigamije gufasha abana kumenya imibare igihugu kigenderaho n’akamaro kayo.
Jean Claude Nyirimanzi, umukozi wa NISR mu gashami ko gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi, avuga ko ikigamijwe ari ukwereka abana imibare igaragaza ibijyanye n’imibereho y’abaturage.
Yagize ati “Nk’urugero imibare igaragaza uko impfu z’abana zagabanutse, uko ubukene bugenda bugabanuka, bituma umwana yumva ko hari aho igihugu cyavuye n’aho kigeze bityo akagirira icyizere ubuyobozi bwacyo”.
Nyirimanzi akomeza avuga ko ibi bituma umwana nawe yumva azaba umuyobozi mwiza, wita ku baturage ashinzwe.
Umwe mu bana bitabiriye iki kiganiro, Rugwizangoga Bicari Christian waturutse mu karere ka Kicukiro, avuga ko kumenya iyi mibare bimufitiye akamaro.
Ati “Bidufitiye akamaro nk’abayobozi b’ejo hazaza kuko bizadusaba gufata ibyemezo duhereye ku mibare yavuye mu bushakashatsi.
Gusobanukirwa rero uko iyi mibare isomwa no kuyumva ni ingenzi kuko ari yo iba ikubiyemo ubuzima bw’igihugu n’abagituye”.
Avuga ko icyamukoze ku mutima ari imibare ijyanye n’uko ubukene buhagaze mu gihugu, akumva abaye umuyobozi yakora ibishoboka byose ngo iyo mibare igabanuke.
NISR ivuga ko ifite gahunda yo gukurikirana ikareba icyo ibyo aba bana bize bizabamarira, cyane ko ngo batangiye gutoza n’abarimu gusobanurira abana ibijyanye n’ibarurishamibare.
Yumi Matsuda, umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri UNICEF, avuga ko kumenyesha umwana gahunda z’igihugu biri mu burenganzira bwe, kuko ari bwo anamenya ibigomba kumukorerwa.
Iyi gahunda yatangiye umwaka ushize ihera mu Mujyi wa Kigali, ikaba imaze kugera ku bana 100 ariko ngo ikazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.
Ohereza igitekerezo
|