Kubaka imijyi yunganira Kigali bizafasha gusaranganya ubukungu mu gihugu
Impuguke zo mu gihugu cya Singapore ziratangaza ko gahunda yo gushyiraho imijyi izunganira Kigali, izafasha kugeza amahirwe y’iterambere ku Banyarwanda benshi ndetse n’ubukungu bukagera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Izi mpunguke zo mu kigo Future-Moves Group, cyazobereye mu kureba kure hagamijwe iterambere rirambye, ziri mu Rwanda mu gufatanya n’Ikigo cy’u Rwanda gishinwe Imiyoborere (RGB) muri gahunda yo kureba uburyo imiyoborere mbaturabukungu yaba umusemburo wo kwihutisha iterambere ry’imijyi ya Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi, yatoranijwe kuzunganira Kigali.
Devadas Krishnadas, Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa w’Ikigo Future-Moves Group, avuga bumwe mu buryo ibi byakorwamo ari ugushyiraho uburyo buri umwe muri iriya mijyi, na none ikunzwe kwitwa iya kabiri, wagira umwihariko wawo mu birebana n’ubukungu.
Krishnadas avuga ko ibi byafasha ubukungu bw’u Rwanda kudashingira gusa ku bukungu bw’umurwa mukuru, Kigali.
Iyi mpuguke ivuga ko ibiganiro we na bagenzi be bazagirana n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri iriya mijyi itandatu ari ingenzi mu gutuma gahunda yo gushyiraho imijyi iyingayinga Kigali itanga umusaruro yitezweho.
Mu kubisobanura, agira ati “Twese twemeranya ko iterambere n’uburumbuke bikenewe. Ariko haba hakenewe gushyirwaho igenamigambi nyaryo, rishoboka kugerwaho kandi abagenerwabikorwa bagizemo uruhare.”
Ati “Ku bw’ibyo rero, kuganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze bizadufasha kurushaho kumenya ibyo bifuza, bityo tubagire inama ku cyerekezo cy’imbere hazaza bakwiye gufata, na bo bibafashe mu byemezo bazafata mu gihe kiri imbere.”
Aganira n’itangazamakuru, Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yavuze ko gukorana n’izi mpuguke zo muri Singapore, igihugu kizwiho kuba cyaragize impinduka zihuse kandi zageze kuri benshi mu benegihugu bacyo, ari inyungu ikomeye kubera ubunararibonye bafite.
Yasobanuye ko mu rugendo izi mpuguke zizagirira muri iriya mijyi itandatu hazasuzumwa imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’imiyoborere nk’uburyo bwo kureba uko byanozwa, hagamijwe kwitutisha iterambere. Ibi bigakorwa hashingiwe ku mahirwe ya buri mujyi.
Uretse ibyo, ngo hazakusanywa ibitekerezo mbumbe Leta yitezweho kuzafasha kurushaho kwihutisha iriya gahunda, n’uburyo amahirwe buri mujyi ufite yakongererwa umusemburo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyatuma abyara ubukire.
Ishyirwaho ry’imijyi itandatu yunganira Kigali rijyanye n’umwazuro wafashwe n’inama y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu yo muri 2010, yafashe umwanzuro w’uko igihugu kigomba kureba uko cyakataza mu miyoborere itsura iterambere.
Ishyirwaho ry’iyi mijyi kandi rinajyanye na gahunda y’igihugu mbaturabukungu, aho iyi mijyi ifatwa nk’umwe mu miyoboro ikomeye yo kwihutisha iterambere ry’igihugu no gusaranganya ubukungu mu Baturarwanda.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bikozwe byaba byiza.