Komite nyobozi ya Bugesera yose yeguye
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije bose beguriye icyarimwe, bakaba bakurikiye inkundura y’abayobozi b’uturere bamaze igihe begura.
Kuri iki cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018, ni bwo umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yagejeje ubwegure bwe ku nama njyanama y’Akarere ka Bugesera ariko kimwe n’abandi beguye akaba adatangaza impamvu.
Abamwungirije na bo ari bo umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Eric Ruzindana, na Priscille Uwiragiye wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza bahise bamukurikira.
Bimaze kumenyerwa ko abayobozi beguye bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Akarere ka Gicumbi ni ko kaherukaga kweguza komite nyobozi yose, yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere Mudaheranwa, uwari umwungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’uwari ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.
Inkuru zijyanye na: abameya begura
- Icyo Kaboneka avuga ku kwegura kw’abayobozi kwiswe ’Tour du Rwanda’ (PODCAST)
- Huye: Uwamariya Veneranda yagizwe Meya w’agateganyo
- Minisitiri Kaboneka yahakanye iby’uko Abameya bashyirwaho kuri ‘TEKINIKI’
- Gicumbi: Umunyamakuru agizwe Meya w’agateganyo
- Gicumbi: Meya w’agateganyo na we yeguye atamazeho icyumweru
- Huye: Gusuzugura inama Njyanama bitumye Komite Nyobozi yirukanwa
- Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye
- Gicumbi: Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije begujwe
- Ruhango: Akarere kabonye abayobozi bashya
- Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
- Nyabihu: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri atorewe kuyobora akarere
- Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na we yeguye
- Nyabihu: Meya n’uwari umwungirije beguye
Ohereza igitekerezo
|
Bugesera irimo amafuti menshi, nibisambo byinshi wawundi wabanjirije uyu uvuyeho yirirwaga mu birombe, n,bagitifu bimirenge, hanyuma akarangwa no gutonesha bamwe mu bakozi cyane cyane abagore ,abaka ruswa ishingiye ku gitsina, uyu nawe niba aribyi yigannye nagende, apfe urwuwambere apfuye
Biragoye cyane ndetse ntibyumvikana gusa imana irabizi byose kandi muhumure tuzarubamwo is bizagenda neza uRwanda ruhetswe n’iMana reka tugume ku mavi.
ubwo se umushinga wamazi wa kanyonyomba uraragizwa nande ko amazi Ku Rweru ari ikibazo
ntibisanzwepe!!!!!!!!!!!!!! Nobese kombona ntamuyobozu cyimarahokabiri,2 nyumagato yarwagaju na emannywer ratachye? Ndamuchira byinchi yaramaze gukora
leta nishake impamvu abayobozi bu turere bakomeje kwegura ubu nubu wakumva ngo acndi beguye ewe ntibyoreshye
Ndatunguwe cyane kuko abo bagabo yaba MAYOR, yaba Vice Mayor bari abakozi pe! bitangira akazi, ndetse hari byinshi byari bimaze guhinduka!!!! Mbifurije kubona akandi kazi keza ariko kandi akarere ka Bugesera karacyabacyeneye
Nikibazo Leta nishake impamvu aba bayobozi barikwegura sigusa kuko mukwezi kumwe gusa uturere dutatu dutakaje abayobozi nikibo pee gusa ngewe ndabona ari igitutu cyimihigo kandi birakwiyeko abagize nyobozi bose yakarere bahatahirije umugozi umwe ntibyitirirwe mey gusa