Kirehe: Inzu yahiye biturutse ku muriro utazwi aho waturutse

Inzu yo mu mudugudu wa Bwiza, akagari ka Nyabikokora, umurenge wa Kirehe yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa sita tariki 05/10/2012 ariko ntibyamenyekanye aho uwo muriro waturutse.

Inzu yafashwe n’umurimo uhereye imbere mu nzu gusa nta muntu wayiguyemo nubwo yahiye mu gihe kigera ku masaha abiri kubera nta buryo bwo kuzimya uwo muriro bwari buhari.

Iyi nzu y’umugabo bita Rutaboba Muhamedi ngo si ubwa mbere ihiye kuko imaze iminsi ishya ariko bigahita birekera; nkuko abaturanyi babivuga. Yahiye bihereye mu nzu imbere birinda bifata n’amabati.

Ikibatsi cy'umuriro cyagaragaraga mu idirishya.
Ikibatsi cy’umuriro cyagaragaraga mu idirishya.

Abaturanyi ba Rutaboba bavuga ko iyo nzu yaba itwikwa n’icyo bo bita amadayimoni, bakaba bavuga ko mu minsi ishize wasangaga ibishyimbo bafite mu nzu aribyo biri gushya; ngo hashyaga imifuka ibishyimbo birimo nyamara ibishyimbo ntibishye.

Abana ba nyiri iyo nzu bavuga ko buri gihe bajya kubona bakabona imiriro iratse mu nzu. Ngo n’abana bajyaga ku ishuri baza bakuramo imyenda mu gihe bayifashije hasi nayo igahita ishya.

Rutaboba nyiri iyo nzu yaracuruzaga ariko ubu ntagicuruza kubera ko iduka rye naryo ryahiye bitewe n’iyi miriro idasobanutse yatwitse iduka rye ryose n’ibicuruzwa byari birimo.

Imyotsi yari myinshi.
Imyotsi yari myinshi.

Abaturanyi bavuga ko birenze ubwenge kuko bemeza ko uyu muriro udaturuka ku muriro w’amashanyarazi cyangwa se ku muriro nk’uwa buji baba bacanye ngo ahubwo ni umuriro udasanzwe uza ugatwika ibintu byose aho mu rugo.

Ngo hari n’igihe bumvaga amabuye hejuru y’inzu bakagira ngo n’abagizi ba nabi nyamara basanga atari byo kuko byabaga ku manywa y’ihangu abantu bareba.

Abaturanyi ba Muhamedi kandi bavuga ko mu minsi yashize hari n’igihe bagiraga gutya bakabona ibyuma byishinze aho mu rugo.

Byageze mu gisenge umuriro uba mwinshi.
Byageze mu gisenge umuriro uba mwinshi.

Muhamedi n’abana bari bamaze igihe barya ibiryo bivuye kwa muramu we bitewe n’uko we n’umugore iyo batekaga basangaga ibiryo biriho ibinure hejuru, ndetse bateka icyayi bagasanga cyabaye umukara kandi ari amata batetse.

Kwa Muhamedi kandi ngo hari hamaze iminsi hari abapfumu bamubwiye ko bamufashije atazongera guhura n’ibyago nk’ibyo. Umwe mu baturanye b’uyu mugabo avuga ko Muhamedi yagiye kwa shitani gushaka ubukire akaba yumva ko aricyo kibitera.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndasaba uwo mugabo utwikirwa n’amashitani kuyavaho akiyegurira Imana kuko ariyo idatenguha abayo.

Kiza yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

bakeneye ya masengesho ahanitse ya delivrance!!!

nina yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Birashobokako haba hari ubukungu yaba yarakuye ahandi ntiyubahirize amasezerano bagiranye bikaba ariyo mpamvu bikomeje kumubaho.ashatse yabwiza ukuri umuryangowe ukabimenya aho kugirango ugume mubyago.mumuryangowe harimo umuntu ushobora kuba akorana n’amadayimoni cg yarakoranye nayo ntiyubahirize amasezerano. murakoze.

yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Birashobokako haba hari ubukungu yaba yarakuye ahandi ntiyubahirize amasezerano bagiranye bikaba ariyo mpamvu bikomeje kumubaho.ashatse yabwiza ukuri umuryangowe ukabimenya aho kugirango ugume mubyago.mumuryangowe harimo umuntu ushobora kuba akorana n’amadayimoni cg yarakoranye nayo ntiyubahirize amasezerano. murakoze.

yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Iki kibazo uyu mugabo niwe wenyine ufite urufunguzo rwacyo kandi niko biri. Hari ibyo yagombaga kubahiriza ariko arabyirengagiza namugira inama yo kujya gusaba imbabazi hakiri kare kandi ashobora kuzihabwa ubwo aho azajya arahazi. Hagati aho ni akomeze kwihangana kuko bibaho

yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka