Kinigi: Dutemberane mu Mudugudu w’Icyitegererezo watujwemo imiryango 144 (Video)
Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage badakunze kuba bafite amacumbi, mu rwego rwo kubafasha kwibohora ubukene no kwiteza imbere.
Ku rwego rw’Igihugu, Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 wizihirijwe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ahatashywe Umudugudu w’Icyitegererezo (Kinigi IDP Model village).
Uyu mudugudu uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye.
Reba imiterere y’uyu mudugudu muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|