Kiliziya Gatolika yizihije umunsi mukuru wa Kirisitu Mwami

Kiliziya Gatolika kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 yizihije umunsi mukuru wa Kirisitu Mwami wabaye impurirane n’isabukuru y’imyaka 15 Kiliziya ya Regina Pacis imaze ishinzwe.

Ishusho ya Kirisitu Mwami iri i Nyanza mu Majyepfo
Ishusho ya Kirisitu Mwami iri i Nyanza mu Majyepfo

Kiliziya yizihiza uyu munsi mukuru ku cyumweru cya nyuma cy’Umwaka wa Liturujiya igahimbaza uyu munsi nk’umunsi ukomeye wo kuzirikana ko Kirisitu ari umwami w’Isi n’Ijuru kandi ari umukiza w’abantu bose.

Innocent Bahizi ni umukirisitu wahimbaje uyu munsi mu misa yabereye kuri Paruwasi ya Regina Pacis yatangarije Kigali Today ko uyu munsi ninwo Kiliziya isozaho umwaka wayo ariko mu Rwanda ufite umwihariko ubwo umwami Rudahigwa yiyeguriraga Christu Mwami akamwegurira n’u Rwanda.

Njya numva amateka n’ubwo ntari bwabeho ko hari igihe cyageze umwami Rudahigwa akegurira u Rwanda Christu Umwami ndetse n’abanyarwanda ubwo yemeraga kuba umukirisitu.

Umugwaneza Claudine avuga ko kuba Abakirisitu Gatolika bizihiza uyu munsi ndetse bakazirikana igikorwa cyabaye mu myaka yashize u Rwanda ruturwa Kristu Umwami ari ikimenyetso ko uyu munsi ukomeye kandi ko Yezu akunda u Rwanda n’abanyarwanda.

Ati "Kuri twe uyu munsi usobanuye uburyo iyo wemeye gukurikira Yezu Kristu ukamwemera nk’umwami agusakazaho inema ze”.

Antoine Cardinal Kambanda watuye igitambo cya Misa muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis yabwiye Abakirisitu ko Yezu Kirisitu ari umwami kandi yaje mu isi azanye umukiro w’abayituye.

Ati “ Kirisitu ni Umwami wacu kandi akaba Umwami w’abami, ingoma y’urukundo ni yo izahoraho iteka, kandi ingoma ye ni ingoma y’urukundo n’impuhwe kandi abaranzwe n’urukundo ni bo bazinjira mu ngoro y’Imana”.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Kirisitu Umwami azinjiza abantu mu ngoro ye abagiye bagirira neza abandi.
Ati “ Narinshonje uruamfungurira, nari imbohe uransura, nari nambaye ubusa uranyambika, nari ndwaye urampumuriza niyo mpamvu rero ibyo dukora byose dukwiye kuzirikana abababaye tubakorera ibikorwa by’urukundo kuko bizadufasha mu ihirwe ry’Ijuru”.

Antoine Cardinall Kambanda yagaragje ko mu myumvire ya muntu, kuba umwami ari ukugira ububasha, imbaraga, icyubahiro, ubutegetsi, kugaragirwa n’ibindi nk’ibyo ariko ko ubuzima bwa Yezu Kristu bisobanura neza aho ubwami bwa Kristu bushingiye, uko buteye n’icyo busaba abamuyobotse.

Ati “Icyumweru cya nyuma ya Liturujiya ni wo munsi mukuru Kiliziya isozaho umunsi wa Liturujiya yizihiza umunsi wa Christu Mwami ni mucyo tumuyoboke tuzabona ingororano y’ijuru”.

Abakirisitu Gatolika bafata uyu munsi nk’udasanzwe kuko u Rwanda rwatuwe Kristu Mwami
Ibyo gutura u Rwanda Kristu Umwami, byakozwe ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa wabatijwe akongeraho Charles Leon Pierre.

Ibirori byo gutura u Rwanda Kristu Umwami, byizihijwe iminsi itatu aho ngo byari ibirori by’akataraboneka, biryoheye ijisho kandi ngo byishimiwe na buri wese , binitabirirwa n’abanyacyubahiro batandukanye kandi bavuye hirya no hino barimo Musenyeri Classe, Ryekmans Umwami Mutara III Rudahigwa hamwe n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Byatangiye kuwa 26 kugera kuwa 28 Ukwakira 1946 bibera i Nyanza aho ubu hubatswe ishuri ryitiriwe Kristu Umwami (Christ Roi).

Dore Isengesho Umwami Rudahigwa yavuze yitura Yezu Kristu, akamutura u Rwanda n’abaturage barwo:

Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryaryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwangamugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe. Intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikiramariya ingoma yanyu yogere hose, ubunu n’iteka ryose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngo Umwami Rudahigwa yatuye u Rwanda n’abaturage barwo?Ibyo rwose ntabwo aribyo.Kubera ko niba u Rwanda rwategekwaga na Yezu,nta genocide yali kuba muli 1994.Ikindi kandi,nta bukene,n’ubushomeli byaba mu Rwanda.Abavuga ibyo,ni wishful thinking.

karangwa yanditse ku itariki ya: 27-11-2023  →  Musubize

Amadini yose ya Gikristu avuga ko Yesu ari Umwami.Ariko benshi ntabwo bumva icyo bivuga.Wakwibaza uti:Ese Yesu ategekana n’abandi bategetsi b’isi? Igisubizo ni oya.Nkuko bible ivuga,Yesu azatangira gutegeka isi guhera ku munsi w’imperuka.Azabanza yambure ubutegetsi abayobozi b’isi bose,abe ariwe utegeka isi yose kandi iteka ryose.Nibwo isi izaba paradis.Izaturwa gusa n’abantu birinda gukora ibyo imana itubuza,kubera ko Yesu azabanza agakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ikindi kandi,kuli uwo munsi azazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza.Abo bose bazabaho iteka.Ibyo byose byanditse muli bible yawe.

rujuya yanditse ku itariki ya: 27-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka