Kigali: Imihanda 24 yongewe mu buryo bushya bwo kwishyura ingendo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), guhera kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, rwatangaje ko imihanda (lignes) 24 yongewe mu buryo bushya bwo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga y’urugendo (ligne) rwose.

Umugenzi yishyura amafaranga ahwanye n'urugendo akoze
Umugenzi yishyura amafaranga ahwanye n’urugendo akoze

Iyo mihanda ni Remera-Ndera, Downtown-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kabeza-Rubirizi, Kimironko-Downtown, Nyanza-Downtown kugera Gatenga, Kimironko-Nyabugogo, Nyanza-Nyabugogo kugera mu Gatenga, Nyabugogo-Kanombe-Kibaya, Downtown-Kacyiru, mu mujyi Downtown-Saint Joseph, Nyabugogo-Saint Joseph.

Hari kandi Remera-Busanza (Rubirizi), Remera-Busanza ujya Nyarugunga, Remera-Bwerankori, Kimironko-Bwerankori, Kimironko-Musave, Kimironko-Masizi-Birembo, Kimironko-Kinyinya, Kimironko-Batsinda, Nyanza-Gahanga, Nyanza-Kimironko na Remera-Nyanza.

RURA ivuga ko umugenzi azajya yinjira mu modoka agakoza ikarita ye iriho amafaranga, hanyuma imashini igakuraho amafaranga yose ahwanye n’ibilometero bigize icyerekezo ajyamo. Niba uwo mugenzi ari buviremo mu nzira, mbere yo gusohoka mu modoka azajya abanza yongere akoze ikarita ye ku mashini, hanyuma imusubize amafaranga bitewe n’ayo agomba kwishyura.

RURA kandi irasaba abashoferi gukorana ubunyamwuga, bakajya bibutsa abagenzi gukozaho amakarita mu gihe baviriyemo mu nzira, kugira ngo basubizwe amafaranga yabo.

RURA kandi irihanangiriza abashoferi barenga ku mabwiriza bakakira amafaranga mu ntoki, ikanasaba abakoresha babo kubakurikirana kugira ngo bajye babyubahiriza.

Bamwe mu bagenzi batega imodoka mu cyerekezo cya Kimironko-Nyabugogo, bavuga ko bishimiye ubu buryo bwo kwishyura urugendo umuntu yakoze, aho kwishyura urugendo rwose.

Munyandinda Valens yavuze ko ari ikoranabuhanga ryiza, kandi rituma hacika akajagari mu mikorere y’abatwara abagenzi.

Ati “Ni byiza ku mugenzi kuko urumva umuntu uviramo hafi yishyura amafaranga make, mu gihe mbere yajyaga yishyura urugendo rwose”.

Umutoni Diane we asanga ubu buryo burimo n’igenzura ku bashoferi bashoboraga kwishyuza amafaranga ntagere kuri ba nyiri imodoka, kuko bigaragara ko ntaho bazajya bahurira n’amafanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka