Kigali: Habereye amarushanwa yahuje ibihugu 32

Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 32 byo ku mugabane wa Afurika ruteraniye i Kigali mu marushanwa y’isomo ry’imibare yiswe Pan African Mathematics Olympiad.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yitabiriye umuhango wo gutangiza aya marushanwa azamara iminsi irindwi kuva tariki ya 15 kugera tariki 21 Gicurasi 2023.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ivuga ko aya marushanwa ari ngarukamwaka akaba ategurwa n’ishyirahamwe ry’imibare nyafurika (AMU) rigategurwa buri mwaka.

Yatangiye mu mwaka w’i 1987, muri Afurika aho abanyeshuri bitwaye neza mu isomo ry’imibare biga mu mashuri yisumbuye batarengeje imyaka makumyabiri bitabira iri rushanwa hagamijwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Afurika binyuze mu ikoreshwa ry’imibare.

Ni amarushanwa agamije gukangurira no guteza imbere urubyiruko rwo muri Afrika kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane binyuze mu ikoreshwa ry’imibare, kwiga uko iyi mibare yakwifashishwa kuzana impinduka zikenewe no guteza imbere ubumwe bwa Afurika muri rusange.

Aya marushanwa ari kubera mu Rwanda abaye ku nshuro ya 30 akaba ari ubwa mbere abereye mu Rwanda, aho yitabiriwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye bikaba biteganyijwe ko azamara iminsi 7.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka