Kigali: Buri minota icumi bisi izajya ihaguruka muri gare-Igerageza ryatangiye

Umujyi wa Kigali watangiye kugerageza gahunda yo guhagurukira ku gihe ku modoka zitwara abagenzi, ku buryo umugenzi atazajya ategereza ngo arambirwe. Gahunda yatangiye kuwa 16 Mutarama ikazageza ku wa 29 Mutarama uyu mwaka.

Mu masaha y’imodoka nyinshi(pick hours), bisi izajya ihaguruka buri minota icumi, mu masaha asanzwe, bisi izajya ihaguruka buri minota 15. Igerageza riratangirira kuri bisi za Royal Express na Yahoo cars.

Iyi gahunda ikunze, yaba ari igisubizo gikomeye ku bakoresha bisi mu ngendo zabo mu mujyi wa Kigali, aho umuntu ashobora kumara isaha, ndetse ikaba yuanarenga ategereje ku bisi ihaguruka ngo yerekeze aho agiye.

Umujyi wa Kigali uri kugerageza impinduka nyinshi. Mu mihanda yo mu mujyi, ubu batangiye gushushanyamo imihanda yihariye igenewe imodoka zitwara abagenzi, za bisi.

Biri muri gahunda yo gukomeza kwihutisha ingendo mu mujyi wa Kigali, ku buryo benshi bahitamo gukoresha bisi, aho gukoresha imodoka zabo ku giti cyabo.

Umwaka ushize, Leta yaguze bisi izigurisha abikorera, mu rwego rwo kongera umubare w’imodoka zitwara abagenzi no kugabanya igihe cyo gutegereza imodoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka