Kigali: Barateganya gutangira igerageza ryo gushakira Bisi inzira zazo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko mu rwego rwo gushaka uko Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zakwihuta mu gihe zitwaye abagenzi yaba mu masaha y’akazi cyangwa asanzwe, hagiye gutangira igerageza ryo kuzishakira inzira yazo zonyine.

Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye gutangira guhabwa umuhanda wazo wihariye
Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye gutangira guhabwa umuhanda wazo wihariye

Umujyi wa Kigali uvuga ko barimo bashaka uburyo Bisi zihabwa inzira yazo zonyine cyane cyane mu masaha akunze kugaragaramo umuvundo w’ibinyabiziga, ku buryo nta kizajya kizitambika kugira ngo abantu barusheho kugenda neza kandi bagerere ku gihe aho bagiye.

Muri Nzeri 2023, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, iryo gerageza rizaba ryatangiye nka kimwe mu bisubizo bigamije kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda.

Icyo gihe imihanda itatu ni yo yari yatangajwe ko ishobora kuzajya iharirwa imodoka zitwara abagenzi, irimo uva mu Mujyi (Nyarugenge) ugakomeza Rwandex-Sonatubes-Giporoso; uturuka mu Mujyi ugana Kimironko, ndetse n’uturuka mu Mujyi ugana Kicukiro.

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko kuri ubu ikibazo bafite cyo gukemura kitari icya Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ahubwo uburyo zakwihuta mu masaha yose.

Yagize ati “Ikintu gihari cyane uyu munsi mu Mujyi wa Kigali, ni uko ikibazo dufite gukemura kitakiri icya bisi, ahubwo ni icyo kureba ngo ahubwo bisi noneho dukore ku buryo zihuta gute mu masaha yose, yaba ya masaha abantu bajya ku kazi, yaba n’amasaha asanzwe.”

Arongera ati “Mu masaha rero abantu bajya ku kazi cyangwa se ay’umuvundo, turimo turateganya ko nibura twatangira igerageza ryo gushakira bisi inzira yayo yonyine, ku buryo kuvuga ngo hari umuvundo cyangwa ntawuhari, ibyo ngibyo bitazigera biyikoma mu nkokora, ikazajya ihora igenda, abantu bakabasha kugenda neza uko bisabwa.”

Uyu muyobozi avuga ko bafite ingamba nyinshi zitandukanye zizatuma gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange izarushaho kunozwa no kumera neza cyane, ku buryo batekereza ko hari igihe kizagera n’ufite imodoka ye akayisiga akajya gutega mu buryo bwa rusange.

Kuri ubu ngo harimo gutunganywa uko bisi zisohotse muri gare yo mu Mujyi (Downtown) zisohoka zinjira mu gisate cyazo zagenewe ku buryo zigera muri rond point zihita zikomeza nta nkomyi y’izindi modoka izitambamira, bikazafasha koroshya urujya n’uruza ndetse n’umuvundo w’ibinyabiziga byatumaga abakoresha uburyo bwa rusange mu ngendo batinda mu mihanda.

Bitewe n’imiterere y’Umujyi wa Kigali usanga amasaha abagenzi baba ari benshi ari mu gitondo guhera saa 6:00-10:00 ndetse na nimugoroba kuva saa 17:00-22:30.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abagenzi bakunda kuba benshi muri ayo masaha, Umujyi wa Kigali ukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo by’imihanda ishobora kwifashishwa nk’uwa Kimicanga-Kacyiru-Golf Course-Nyarutarama ushobora kwifashishwa n’abatuye Kibagabaga, Kimironko na Remera berekeza mu Mujyi.

Ni gahunda ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko niramuka imaze kunozwa buri wese azajya yifuza kugenda muri bisi kubera ko zizajya zihuta ku buryo ntawuzongera gutinda mu nzira atindijwe n'ingendo za bisi
Ni gahunda ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko niramuka imaze kunozwa buri wese azajya yifuza kugenda muri bisi kubera ko zizajya zihuta ku buryo ntawuzongera gutinda mu nzira atindijwe n’ingendo za bisi

Hari undi muhanda uri inyuma y’ahahoze ari Sports View Hotel uteganye na Stade Amahoro-Kagara-Baho Hospital-Nyarutarama ndetse n’umuhanda wa Kabeza-mu Itunda-Busanza ushobora gufasha abavuye muri Kanombe, Niboyi n’ahandi batanyuze mu muhanda mugari.

Mu bindi Umujyi wa Kigali uteganya gukora mu birebana no guteza imbere ubwikorezi rusange, ni ukubaka gare ya Nyabugogo ishobora kuzura mu 2027 aho biteganyijwe ko izatwara ari hagati ya miliyoni 100 na 150 z’Amadolari.

Hari kandi undi mushinga wo gukoresha utumodoka two mu kirere, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, aherutse gutangaza ko inyigo yawo yarangiye kandi ko uri mu bizakorwa mu myaka itanu iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka