Kigali: Abagenzi bagiye gutangira kwishyura bakurikije urugendo bakoze
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali hazatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.
Iryo gerageza rizakorerwa ku muhanda wa Nyabugogo – Kabuga n’uwa Downtown – Kabuga.
Umugenzi ngo azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (tap out) kugira ngo asoze urugendo, bityo yirinde kwishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose.
Itangazo rya RURA rigaragaza n’uko ibiciro biteye hakurikijwe ibirometero umugenzi yakoze. Ku ntera y’ikilometero kimwe n’ibilometero bibiri ni amafaranga 182 Frw, ku ntera y’ibilometero bitatu ni 205 Frw, amafaranga akazagenda yiyongera bitewe n’uko urugendo na rwo rwiyongera.
Zimwe mu ngero z’uburyo abagenzi bazajya bishyura:
– Downtown - Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw
– Downtown - Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw
– Downtown - Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw
– Sonatube - Prince House (2km) igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw
– Nyabugogo - kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw
– Remera - Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw
– Nyabugogo - Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw
Ohereza igitekerezo
|