Kicukiro: Abagore bashishikarijwe gukora cyane bakunganira abagabo mu iterambere ry’ingo
Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira ko hari iterambere rigaragara bamaze kugeraho y’umwihariko mu myaka 30 ishize, bakishimira ko umugore yahawe ijambo n’agaciro. Icyakora basanga hari ahagikenewe ko bongera imbaraga cyane cyane mu gushaka ibyunganira iterambere ryabo n’iry’umuryango, bagahindura imyumvire y’uko byose ari umugabo ugomba kubikora.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho tariki 15 Gicurasi 2024 mu ihuriro ry’abari n’abategarugori bo mu Kagari ka Rwabutenge mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ni ihuriro ryabereye ku Biro by’Akagari ka Rwabutenge, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire umugore mu iterambere na we arashoboye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwabutenge, Tuyishimire Epaphrodite, yasobanuye ko bateguye iryo huriro mu rwego rwo kureba aho umugore ageze mu myaka 30 ishize, no kureba amahirwe afite Igihugu cyamushyiriyeho.
Ati “Byatumye dushyiraho iri huriro kugira ngo mu kuzamura iterambere ry’umugore, nk’ubuyobozi bw’Igihugu dukomeze gufatanya kumuzamurira ubushobozi, ariko kandi na we akumva ko afite uruhare mu gushaka ibisubizo by’umuryango muri rusange. Muri iri huriro turaganira, turebe aho umugore yavuye n’aho ajya, niba hari n’utitwara neza ahure n’abandi baganire, bamwereke uko akwiye kwitwara.”
Tuyishimire yashimiye abari n’abategarugori bo mu Kagari ka Rwabutenge kubera ubwitabire, yizera ko buri wese witabiriye iryo huriro agira ubundi bumenyi atahana bwamufasha haba mu rugo, haba mu kwirinda ihohoterwa, ariko akaba n’umugore ufite igisubizo mu gushaka uko na we yiteza imbere, kugeza ubwo na we ateza imbere abandi.
Yashimiye na Perezida wa Repubulika udahwema kugaragaza ko ashyigikiye umwari n’umutegarugori, akamuha amahirwe kugira ngo buri wese abashe gutera imbere.
Abitabiriye iryo huriro bahawe ibiganiro birimo icyavugaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ikiganiro ku guhuza umugore n’ibigo by’imari, n’ikiganiro ku mibanire y’abagize umuryango.
Mu kiganiro cyavugaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abagore bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kandi bagatangira amakuru ku gihe.
Basabwe no kwirinda ubusinzi, ahubwo bakita ku bizamura imibereho myiza mu ngo zabo, kwita ku burere bw’abana babo, babarinda imirimo ivunanye, ahubwo bakabatera umwete wo kugana ishuri, bagakurikirana n’imyigire yabo.
Mu kiganiro bahawe ku kwiteza imbere mu byerekeranye n’imari, abagore bashishikarijwe gutinyuka bakagana ibigo by’imari bagahabwa inguzanyo, bagakora bakiteza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, na we witabiriye iryo huriro, yasabye abagore kuticara gusa ngo bumve ko bazatungwa n’abagabo, ahubwo abashishikariza gushaka umurimo bakora bakagira icyo binjiza mu rugo, bakunganirana n’abagabo babo, kuko kwicara badakora bigira uruhare mu gusenya ingo no kuzana umwiryane n’amakimbirane mu muryango.
Gitifu Rutubuka yanabaganirije ku matora ari imbere, abasaba kuzazinduka bitwaje indangamuntu zabo, bagatora kare, bakisubirira mu mirimo, ariko icy’ingenzi bakazatora ingirakamaro.
Ati “Igihugu ubu gifite amahirwe, gifite aho kigeze mu iterambere, uwatorwa uwo ari we wese akwiye kuba wa wundi utuma gikomeza mu murongo w’iterambere, aho kugisubiza inyuma muri bimwe twavuyemo.”
Rutubuka yagaragaje ko mu Rwanda hari byinshi by’iterambere byo kwishimira, atanga ingero zirimo nk’isuku ku mubiri ituma benshi batakirwara inda n’amavunja, amashanyarazi ubu yageze henshi, imihanda itunganyije, uburezi kuri bose, ndetse no kuba Jenoside yarahagaze ubu Abanyarwanda bakaba bunze ubumwe kandi babana mu mahoro.
Bimwe mu byo abagore bo muri Rwabutenge bakora, harimo ubucuruzi, ubuhinzi, hakaba n’abakora mu nzego za Leta n’abikorera indi mirimo itandukanye, bagamije kugira icyo binjiza cyunganira iterambere ry’urugo.
Mu bindi bishimira harimo umubare munini w’abakobwa bagana ishuri, bigatanga icyizere ko mu bihe biri imbere bazaba ari abagore bize kandi bajijutse.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Rwabutenge mu Murenge wa Gahanga buvuga ko ari ku nshuro ya mbere bateguye ihuriro ry’abari n’abategarugori. Bugaragaza ko iri huriro ari ingirakamaro, kuko iyo umugore yumvise neza gahunda zose z’iterambere zaba iza Leta ndetse n’izo agomba gukora we ubwe mu kwiteza imbere, agasobanukirwa uko yita ku rugo rwe, uko bakumira ihohoterwa mu ngo, uko umugore yuzuzanya n’umugabo, nta kabuza ingo zabo zirushaho kubakwa zigakomera.
Ohereza igitekerezo
|