Kayonza: Umuyobozi w’itorero ry’igihugu aranenga abanyeshuri batitabiriye urugerero

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2012 batitabiriye urugerero banenzwe bikomeye n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, tariki 23/05/2013, ubwo yasuraga intore ziri ku rugerero muri ako karere.

Yagize ati “Abo bose batakoze urugerero bazahora bagendana ubugwari. Azajya muri kaminuza nibamubaza ubwo bugwari bumukurikirane, aho azajya mu kazi hose ubwo bugwari buzamukurikirana kugeza igihe azigaya agakora urugerero nk’abandi”.

Mu karere ka Kayonza hari abanyeshuri 1076 bagombaga gukora urugerero, ariko 881 ni bo gusa bagaragara mu bikorwa by’urugerero nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yabivuze.

Yavuze ko hari bamwe bahise bajya kwiyandikisha muri za kaminuza zigenga bakajya kwiga, hakaba abaciwe intege n’uko batabonye amanota yo kujya muri kaminuza, mu gihe hari n’abatsinzwe bagasubira mu ishuri ntibabone uburyo bwo gukora urugerero.

Boniface Rucagu na Gen. Bayingana bafatanyije imirimo yo kuyobora itorero ry'igihugu.
Boniface Rucagu na Gen. Bayingana bafatanyije imirimo yo kuyobora itorero ry’igihugu.

Cyakora umuyobozi w’itorero ry’igihugu yashimye cyane abanyeshuri bakoze urugerero avuga ko bakoze akazi katoroshye ubwo bahiguraga imihigo bari bahize ubwo batangiraga urugerero.

Mu byo bahiguye harimo kuba barafashije ubuyobozi bw’akarere gutanga ibyangombwa by’ubutaka, gukorera abaturage ubukangurambaga kugira ngo bishyure imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kwigisha abatazi gusoma, kwandika no kubara no kubaka uturima tw’igikoni mu midugudu mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu yabashimye anabasaba kurushaho gushyira imbaraga mu byo bakora, kuko ari ubutwari buganisha ku kubaka igihugu nk’uko yabibwiye intore ziri ku rugerero zo mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza.

Intore ziri ku rugerero mu murenge wa Mukarange zihigura imwe mu mihigo zari zahize.
Intore ziri ku rugerero mu murenge wa Mukarange zihigura imwe mu mihigo zari zahize.

Umubare w’intore zakoze urugerero mu cyiciro cya mbere wagiye ugabanuka mu mirenge imwe n’imwe ubwo icyiciro cya kabiri cyatangiraga. Hari abavuga ko kugabanuka k’uwo mubare byaba byaratewe no gucika intege kwa zimwe mu ntore ziri ku rugerero kuko zirutangira zari zabwiwe ko ruzamara amezi atatu.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu avuga ko inyandiko zasohowe n’urwego rw’itorero ry’igihugu zavugaga ko urugerero ruzamara amezi 12, ku buryo abavuga ko igihe cy’urugerero cyongerewe badafite ishingiro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Intore ntiganya yiyambarira ibyo ibonye

manzi yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

N’udushya gusa ku musaza! Mumuveho ariko aba azi ibyo akora kandi urabona ko aberewe!!.

claude yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Iyi myambarire inyibukije umutegerogori twahuye njya kukazi yambaye Ikariso inyuma y’umukenyero. uyu nawe Karavate ngo mutahe

Mutakasuku Yvonne yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka