Kayonza: BK Foundation yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange wo gutera ibiti
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, ubuyobozi bukuru bwa BK Foundation bwifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, mu muganda rusange wo gutera ingemwe z’ibiti bigera ku bihumbi bitanu.
Ni muri gahunda ya Leta yo gutera ingemwe z’ibiti miliyoni 65 mu bice bitandukanye y’Igihugu.
Akarere ka Kayonza ni kamwe mu Turere twakunze kwibasirwa n’amapfa kubera imvura nke ugereranyije n’ahandi, bigaterwa ahanini no kuba imisozi myinshi yambaye ubusa.
Ni igikorwa cyishimiwe n’abatuye ako Karere by’umwihariko abo mu Murenge wa Gahini, bavuga ko bagiye kubikurikirana no kubibungabunga, kugira ngo bizababyarire umusaruro.
Nyuma yo gutera ingemwe z’ibiti, Vianney Rutebuka wo muri uwo Murenge, yavuze ko bagiye kurushaho kubibungabunga kuko igiti ari ingirakamaro.
Ati "Bifite akamaro cyane kuko bikurura imvura, bikarinda isuri, cyamara gukura kikaguha urukwi, cyakura neza kikaguha imbaho."
Albert Mushinzimana, avuga ko bakeneye ibiti ku rwego rwo hejuru. Ati "Turabikeneye ku rwego rwo hejuru, kuko muri iyi minsi dufite ikibazo cy’imvura nke, twateye imyaka ariko na n’ubu urabona ko dutegereje ikirere kugira ngo kigire icyo cyadufasha, ariko tugize amahirwe tukajya tubona ibyo biti, byatugirira akamaro mu bijyanye no gukurura imvura, tubibonye ari byinshi wenda hari icyo byazatumarira."
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi, avuga ko ako Karere kakunze kurangwa n’amapfa.
Yagize ati "Nko mu Murenge wa Gahini, dufitemo igice cy’ahantu bita Rubanga, aho hose iyo misozi y’amabanga yambaye ubusa, tugomba guteraho ibiti tugafatanya twese nk’abaturage. Ntabwo ari iyo misozi gusa tugomba guteraho ibiti, no mu baturage handi hose, ni igikorwa dusaba ko gikomeza."
Umunyamabanga Nshingwanikorwa wa BK Foundation Ingrid Karangwayire, yavuze ko zimwe mu nshingano zabo, harimo no kubungabunga ibidukikije.
Ati "Gutera igiti ni ubuzima, kikurinda isuri, kikakuzanira imvura. Tubikoze nk’umunshinga wa mbere wo gutera ibiti muri Kayonza, aho dufite intego yo gutera ibigeze ku bihumbi 20, ariko muri uyu mwaka byose hamwe twiyemeje kuzatera ibigeze ku bihumbi 50, mu bice bitandukanye by’Igihugu."
Ni ibiti BK Foundation yateye ku bufatanye na REDO (Rwanda Environmental Development Organization).
Hon. Odette Uwamariya wari uyoboye itsinda ry’abadepite bamaze iminsi itatu bari muri ako Karere, muri gahunda yo kureba uko ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage byarushaho kwiyongera no gushyiramo imbaraga, yavuze ko gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ari iy’uko bashyiraho ingamba zo kwishakamo ibisubizo bagakoresha gahunda z’umwimerere.
Ati "Nko gukora umuganda, tugahuza amaboko n’imbaraga, umufatanyabikorwa akaza, natwe tukaza, Ingabo, Polisi n’abaturage, twese tugahuza imbaraga tugakora igikorwa kiduteza imbere."
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko kugeza ubu ubuso bw’u Rwanda bungana na 30% buteyeho amashyamba nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya, ariko hifuzwa ko buri gace kose mu Gihugu kugera no mu ngo z’abaturage hagomba kuba hateye ibiti.
Amashyamba ni kimwe mu bikorwa bizafasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze umwaka wa 2030, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yashyiriweho umukono i Paris mu Bufaransa muri 2015, agamije gusubiza Isi umwimerere w’ubushyuhe budakabije yahoranye mbere y’umwaduko w’inganda mu kinyejana cya 18.
Ohereza igitekerezo
|