Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford mu batagaragaye muri Guverinoma nshya
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Kanama 2017, Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, itagaragayemo bamwe mu bayobozi bari basanzwe muri Guverinoma icyuye igihe.
![Kanimba Francois ntiyagaragaye muri Guverinoma nshya Kanimba Francois ntiyagaragaye muri Guverinoma nshya](IMG/jpg/1-569.jpg)
Bamwe mu bayobozi batagaragaye muri Guverinoma nshya, harimo Francois Kanimba wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, wasimbuwe na Munyeshyaka Vincent wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Muri iyo Minisiteri yayoborwaga na Kanimba hari n’inshingano z’ibikorwa by’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, zakuwemo zishyirwa muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yakomeje kuyoborwa na Louise Mushikiwabo.
Muri Guverinoma nshya kandi ntihagaragayemo Stella Ford Mugabo wari Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, wasimbuwe n’uwitwa Kayisire Marie Solange.
![Stella Ford Mugabo nawe yasimbuwe Stella Ford Mugabo nawe yasimbuwe](IMG/jpg/stella_ford.jpg)
Tugireyezu Venantia wari Minisitiri muri Perezidansi muri Guverinoma icyuye igihe, na we yasimbuwe na Uwizeye Judith wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo muri Guverinoma icyuye igihe.
![Tugireyezu Venantie wari Minisitiri mu biro bya Perezida nawe yasimbuwe Tugireyezu Venantie wari Minisitiri mu biro bya Perezida nawe yasimbuwe](IMG/jpg/tug.jpg)
Undi utagaragaye muri Guverinoma nshya ni Mukantabana Seraphine wari Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza. Yagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, umwanya wahozeho Sayinzoga Jean witabye Imana muri Mata 2017.
![Mukantabana Seraphine yashyizwe mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero Mukantabana Seraphine yashyizwe mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero](IMG/jpg/minisitiri-mukantabana-mu-kiganiro-n_abanyamakuru.jpg)
Inkuru zijyanye na: newgovernment2017
- Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
- Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru
- Aba nibo bagize Guverinoma nshya
- Minisitiri w’Intebe mushya yarahiriye imirimo yashinzwe
- Guverinoma nshya irarara igiyeho
- Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Ohereza igitekerezo
|