Kamonyi: Bishimiye ko bafite abadepite bahagarariye abagore babakorera ubuvugizi ku bibazo bya bo
Bamwe mu batuye umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi bemeza ko ko kuba hariho imyanya yihariye y’abadepite bahagarariye abagore, bifasha mu kumvikanisha no kumenyekanisha ibibazo by’umwihariko bagira.
Kakuze Beatha, umwe mu bagore bahagarariye abandi mu kagari ka Gihinga, avuga ko abagore bagiraga ibibazo byinshi ariko bakabura aho babivugira. Ngo gutora abajya kubabahagararira mu Nteko Ishinga amategeko, ni ukubona abo batuma maze ibibazo byihariye abagore bahura nabyo bikamenyekana.
Ngo kuva mu mwaka wa 2003, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemeza ko mu nzego zifata ibyemezo, abagore bagomba kugiramo imyanya yihariye ingana na 30%, imibereho y’abagore yarahindutse kuko ababahagarariye bagiye bagaragaza ibibazo bya bo, maze bagashyiraho amategeko abarengera ndetse bagahabwa n’amahugurwa yo kwiteza imbere.
Bihoyiki Marie Rose, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Gacurabwenge, ahamya ko mu myaka 10 ishize abagore bahawe iyo myanya 30%, abinjiye mu Nteko ishinga amategeko bakoze ubuvugizi kuri amwe mu mategeko yabangamiraga uburenganzira bw’umugore, ndetse bagatora n’andi amurengera.
Aha aratanga urugero rw’Itegeko ry’Impano n’izungura, aho umugabo yambuwe uburenganzira bwo gutanga itungo cyangwa undi mutungo w’urugo atabyemeranyijweho n’umugore we. Ku bw’iri tegeko kandi umugore yahawe uburenganzira bwo kuzungura ababyeyi be, ku bubasha bungana n’ubwa basaza be.
Irindi tegeko atangaho urugero, ni Itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryatumye umuco wo gukubita umugore no kumutoteza ugabanuka. Kuri ubu ngo abagore barahabwa amahugurwa ku mategeko abarengera, bakanasobanurirwa n’inzira banyuramo bajya kwirenganuza mu gihe babona babujijwe uburenganzira.
Abagabo nabo bemeza ko ari byiza kugira abadepite bahagarariye abagore
Hari kandi n’abagabo bemeza ko mbere yo guhabwa imyanya mu nzego zifata ibyemezo, ibibazo by’abagore byakemukiraga mu nzego zisanzwe, ariko hamwe bakaharenganira kubera kutagira ubuvugizi no kutagira ubumenyi buhagije mu mategeko.
Gasita Shakagabo Claude, umwe mu bagize Inama njyanama y’umurenge wa Gacurabwenge; avuga ko iyo abagore bagiye mu Nteko ishinga amategeko barushaho kumvikanisha ibibazo bya bo kuko baba babizi cyane.
Aragira ati “burya iyo umugore avuga ikibazo cy’umudamu mugenzi we, akivuga neza akagisobanura kuruta twebwe abagabo kuko hari ibyo bagira by’umwihariko ku buryo umugabo atakwiyumvisha uburemere bwa byo”.
Uyu mugabo akomeza avuga ko kuva Itegeko Nshinga ryemeje imyanya ingana na 30% by’abagore mu nzego zifata ibyemezo, hagenda hagaragara impinduka ku iterambere ry’umugore no mu kwirenganura.
Aratanga urugero rwo kuva mu bujiji kuri bamwe mu bagore, bakamenya icyerecyezo cy’igihugu no gukora bakivana mu bukene. Ariko kandi ngo inzira iracyari ndende kuko hari abagore bagikeneye ubuvugizi.
Ati “ntibaragera aho wavuga ko bareshya n’abagabo ku buryo wavuga ko iyo myanya yihariye mu gufata ibyemezo yakurwaho. Nonese ko hari aho bagihohoterwa ndetse no mu iterambere umugore wo mu cyaro akaba akiri hasi”.
Ngo umugore wo mu cyaro aracyakeneye ubuvugizi
Nk’uko abagore bo muri Gacurabwenge, babisaba abadepite batorewe kubahagararira, ngo ikibazo cyo kwiteza imbere ku mugore wo mu cyaro kiracyari imbogamizi kubera kubura amikoro.
Barabasaba ko abatowe babavuganira bakabona amahugurwa yo gukora imishinga ibateza imbere, ndetse na gahunda y’Ikigega cy’ingwate bumva ko Leta yabashyiriyeho, ikagezwa mu byaro; maze abagore bagatinyuka inguzanyo z’amabanki n’ibigo by’imari.
Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80, muri bo abahagarariye abagore ni 24 baturutse mu Ntara 4 z’igihugu no mu Mujyi wa Kigali.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|