Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda kuryama bagasinzira

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira kuko abakangisha gutera u Rwanda batabigeraho uretse kuba Ingabo z’Igihugu ziri maso n’Abanyarwanda muri rusange biteguye guhangana n’icyashaka guhungabanya umutekano wabo.

Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda kuryama bagasinzira
Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda kuryama bagasinzira

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusura indacye yabagamo umuyobozi w’Ingabo za RPA mugihe cyo kubohora u Rwanda iri ku Mulindi.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yamubajije igisobanuro cy’ijambo yasubije abanyamakuru ko bakwiye kuryama bagasinzira nyamara hari Ibihugu byigamba gutera u Rwanda.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasubije ko icyo yashakaga kuvuga kwari uguhumuriza Abanyarwanda ko umutekano wabo urinzwe ndetse no kubasaba kudaha agaciro ibyo abavuga ko bazatera u Rwanda.

Kagame yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro abavuga ko bazatera u Rwanda
Kagame yasabye Abanyarwanda kudaha agaciro abavuga ko bazatera u Rwanda

Yagize ati “Ubutumwa muryame musinzire kwari uguhumuriza abantu ariko nanone Intare mwari mwayibona, muzayirebe uhora usanga isa n’isinziriye ariko burya ntisinziriye niyo ukandagiye irabyuka ariko ikindi gihe iba isinziriye.”

Yavuze ko abantu bakwiye kuryama bagasinzira ariko hagira igikoma bagakanguka.

Yavuze ko abirirwa basakuza bavuga ko batera u Rwanda badashobora kubikora kuko bazi ko bahura n’akaga ahubwo baba bashaka kurangaza abantu gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka