Kagame adukoreye umuti ntituzongera kugwa mu cyambu - Abaturage bahawe ikiraro

Bamwe mu baturage b’Imirenge ya Musheri na Rwempasha, barashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba babonye ikiraro kibahuza kuko ubundi ngo ubuhahirane bwabo bwari bugoranye rimwe na rimwe hakabamo n’impfu.

Bridge to Prosperity niyo yafashije mu kubaka ibi biraro byo mu kirere
Bridge to Prosperity niyo yafashije mu kubaka ibi biraro byo mu kirere

Babitangaje kuwa gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, ubwo hatahwaga ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere cya Nyamenge mu Murenge wa Musheri kibahuza n’Umurenge wa Rwempasha cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 107.

Ubusanzwe umuturage wa Nyamenge mu Murenge wa Musheri wifuzaga kujya Kazaza cyangwa mu Gakindo mu Murenge wa Rwempasha, byamusabaga kunyura ku biti batambikaga hejuru y’umugezi w’Umuvumba cyangwa igihe amazi yagabanutse akanyuramo ayatambagiramo.

Uwabaga atabishoboye byamusabaga gufata urugendo akaza kunyura ku kiraro gisanzwe gihuza Gasinga na Kazaza.

Tuyizere Claudette, avuga ko kubakirwa ikiraro bibafitiye inyungu nyinshi kuko bigiye koroshya ububahahirane ndetse binabarinde impfu ibintu ashimira umukuru w’Igihugu.

Ati “Kagame adukoreye umuti nta muntu uzongera kugwa mu cyambu mumudushimirire cyane. Ubundi twanyuraga mu mazi cyangwa ku biti ugasanga habonetse impfu nyinshi kubera kugwa mu cyambu, ubu tubonye ikiraro ntawuzongera kugwamo.”

Abaturage bishimiye kubona iki kiraro kizabafasha mu migenderanire
Abaturage bishimiye kubona iki kiraro kizabafasha mu migenderanire

Uwimana Deborah, umunyeshuri ukomoka mu Murenge wa Rwempasha ariko wiga mu Murenge wa Musheri, avuga ko kuba babonye ikiraro bigiye kumufasha kwiga neza kuko mbere urugendo rurerure yakoraga azenguruka kugira ngo abone ahari ikiraro yambukiraho byatumaga akerererwa amasomo bikagira n’ingaruka ku musaruro w’amanota mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kubaka iki kiraro byaturutse ku busabe bw’abaturage bityo n’ahandi abaturage bazagaragaza ko hari ikibazo cy’imihahiranire naho hazashyirwa ikiraro.

Yagize ati “Ni ikiraro cya gatatu cyubatswe hejuru y’umugezi w’umuvumba, ikibazo cy’imigenderanire cyoroshye ntikikimeze nka mbere cyagabanutse ariko icyo twifuza n’uko umuturage adakora urugendo rurerure ajya mu murima we cyangwa gusura inshuti n’ahandi bazatugaragariza tuzahashyira ikiraro.”

Ikiraro cyo mu kirere cya Nyamenge kije gikurikira icya Kabare mu Murenge wa Rwempasha ndetse n’icya Bushoga gihuza Umurenge wa Nyagatare n’uwa Rukomo byose bikaba byarubatswe ku bufatanye na Bridge to Prosperity.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka