Jean Bosco Ntibitura yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbura Dushimimana Lambert wayoboraga iyi Ntara kuva muri Nzeri 2023.

Jean Bosco Ntibitura
Jean Bosco Ntibitura

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko Intara y’Iburengerazuba yahawe Guverineri mushya, ryasohotse mu gihe muri iyo Ntara muri ayo masaha havugwa andi makuru y’abari abayobozi mu Karere ka Rusizi beguye.

Abo ni Dr. Kibiriga Anicet wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari umwungirije ashinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) witwa Jeanne d’Arc Niyonsaba, bashyikirije Inama Njyanama amabaruwa y’ubwegure bwabo.

Hari hashize igihe gito kandi muri iyi Ntara mu Karere ka Karongi na ho hari abayobozi bo mu Karere beguye, abandi basezera ku nshingano zabo.

Abo ni uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, uwari Umwungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.

Beguye tariki 15 Ugushyingo 2024, nyuma y’ibibazo by’imiyoborere byari bimaze iminsi bivugwa muri ako Karere.

Tariki 04 Nzeri 2023, nibwo Dushimimana Lambert yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Habitegeko François wakuwe muri izo nshingano tariki 28 Kanama 2023 akuweho na Perezida wa Repubulika.

Dushimimana Lambert wayoboraga Intara y'Iburengerazuba, yakuwe kuri izo nshingano yari amazeho umwaka umwe
Dushimimana Lambert wayoboraga Intara y’Iburengerazuba, yakuwe kuri izo nshingano yari amazeho umwaka umwe

Dushimimana Lambert yari yagiye kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuye muri Sena aho yari Senateri, akaba na Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda.

Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yahoze akuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano, aba n’ Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NONE SE BIHURUYE HE NA GOUVERNEUR? NAWE SE YEGUJWE? GUSA NTAWABITINDAHO, KUKO IBYO YAVUGWAGAHO BYARI BIBABAJE,KUBINA AJYAHO BWACYA AKAJYA JUVUGURUZA IBYO PREZIDA KAGAME YAHAYE ABATUJWE MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA RUGERERO-RUBAVU, AKIMIKA MURUMUNA WA NYINA WITWA THEREZA, NGO NI PREZIDANTE WA COPERATIVE Y’INKOKO KAGAME YAHAYE ABATUJWE NGO ZIBAVANE MU BUKENE, UMUKWE WA THEREZA AGASHINGWA AMASOKO, ABAGENERWABIKORWA BATAHIR’AHO, UVUZE WESE ARAKUBITWA N’UWITWA DIDIER, NAHO UWITWA JOUAYESE AFATANYIJE N’UBUYOBOZI BWA SACCO INTARUTWA BIHERERANANA ABATUJWE BURI WESE 7000frw

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 23-11-2024  →  Musubize

Haravugwa itinerary ivangura n’ikandamizwa ry’abakozi bo hasi bafatwa nk’insina ngufi(mu tugari n’imirenge) na Munyumvishirize mu turere tugize intara y’uburengerazuba!Nyuma hakiyongeraho Conflits d’interets

N.P yanditse ku itariki ya: 23-11-2024  →  Musubize

Haravugwa itinerary ivangura n’ikandamizwa ry’abakozi bo hasi bafatwa nk’insina ngufi(mu tugari n’imirenge) na Munyumvishirize mu turere tugize intara y’uburengerazuba!Nyuma hakiyongeraho Conflits d’interets

N.P yanditse ku itariki ya: 23-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka