Iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye amasengesho asoza igiterane ‘Abagore Twese Hamwe’, cyateguwe na Women Foundation Minisitries ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Kamena 2023, yabwiye abitabiriye iri huriro ko iyo wubatse ubushobozi bw’umugore uba wubatse umuryango.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho asoza igiterane ‘Abagore Twese Hamwe'
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho asoza igiterane ‘Abagore Twese Hamwe’

Madamu Jeannette Kagame mu ijambo yabagejejeho, yabashimiye ibikorwa bya Women Foundation Minisitries bisubiza imwe mu mirongo migari Igihugu kigenderaho, mu mibereho myiza n’iterambere ry’Umunyarwanda.

Ati “Ubwo u Rwanda rufite ba Nyampinga bangana namwe turahirwa”.

Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko kera bavugaga ko iyo utereye impinga uyirangiza wahagiye, iyo utahasanze urugo ruzima ugwa ku gasi, naho iyo uhasanze urugo rurimo Mpinganzima uba umurame.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umuntu atakubaka Isi ibereye Imana adahereye ku muntu uyibaho, kandi akayigenga akaba ari na we wayishinzwe kuyigira nziza.

Yibukije abagore bitabiriye iri huriro ko ubuzima bwabo bukwiye kugira intego, kuko kubaho k’umugore atari impanuka.

Ati “Twange ikibi twimakaze ukuri, integeo nyamukuru y’ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo, duharanire kuba urumuri aho gusenya, maze tube rya tabaza rimurikira bose rikirukana umwijima”.

Madamu Jeannette Kagame na Apôtre Mignone Kabera
Madamu Jeannette Kagame na Apôtre Mignone Kabera

Yifashishije urwandiko rwa mbere rwa Yohani igice cya 4 umurongo wa 16, Madame Jeannette yababwiye ko ubu butumwa buvuga ko Imana ari urukundo, ko n’abantu yaremye bakwiye gukundana.

Ati “Urukundo niryo shingiro rya byose, tugomba kuruharanira nk’uko Bibiliya ibidutoza nk’abakirisitu bumva neza ijambo ry’Imana. Nta na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy’urukundo ari urwango ahubwo ahatari urukundo harangwa kenshi n’umwiryane, kwikuza, kutubaha, kudaca bugufi, kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe, kandi ibi byose binyuranye n’icyo urukundo rw’Imana rusobanuye”.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iki giterane ko bagomba kurangwa n’imigenzereze myiza, kugira ngo bitabagusha mu mutego wo kwikuza.

Yababwiye ko bakwiye guca bugufi kugira ngo barusheho kwegerana n’Imana no kurushaho guhuza umutima, kugira ngo ibikorwa byabo bihabwe umugisha kandi kwizera kwabo kugendane n’ibikorwa.

Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Minsitries, akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero, Noble Family Church , Apôtre Alice Mignone Kabera, yashimiye Madame Jeannette Kagame kwitabira ubumurie bwabo, ndetse n’inyigisho nziza zikubiyemo ijambo ry’Imana abagejejeho.

Mu gusoza iki giterane habayeho umwanya wo kwifuriza Madame Jeannette Kagame isabukuru nziza y’amavuko, banamugenera impano.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka