Iyo ushaka ko intambara irangira ushyira iherezo ku karengane - Perezida Kagame muri EAC-SADC
"Niba ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo no kubandi harimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka"

Ni ibyagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC yabaye ku wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga iyoborwa na Perezida William Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC ndetse na Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyoboye SADC.
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kandi ibyo bigomba gushakirwa ibisubizo mu murongo wo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu harimo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Yagize ati: "U Rwanda rukomeje guhangayikishwa n’umutekano wacu, kandi ibyo bigomba gushakirwa ibisubizo mu gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na DRC. Iyo tuvuze ubusugire bw’Igihugu n’ubusugire bw’imbibi, bisobanuye buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa ubusugire bw’imbibi zacyo n’ubusugire bwacyo."

Muri iyi nama yateranye igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC n’Akarere muri rusange, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari intambwe iri guterwa ndetse ko yizera adashidikanya ko buri wese azagira uhuhare mu gutanga ubufasha n’umusanzu mu kurangiza ibibazo byose.
Inama ihuriweho y’imiryango ya EAC na SADC yemeje kandi abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Aba barimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba-Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.

Dore imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC, yabaye ku wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga.




Ohereza igitekerezo
|