Iyari Gereza ya Rilima yahindutse Igororero ishyirwamo Ishuri ry’Imyuga

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), rwujuje Ishuri ry’Imyuga yo kudoda no gusudira mu cyari Gereza ya Rilima mu Karere ka Bugesera, muri gahunda yo gufasha abarangiza ibihano kubona akazi ubwo bazaba bafunguwe.

Ishuri ry'Ubudozi
Ishuri ry’Ubudozi

Kugeza ubu amagororero (amagereza) yose ya gisivili uko ari 13 mu Rwanda, abarizwamo abagororwa barenga ibihumbi 68 n’imfungwa zirenga ibihumbi 11.

Abagororwa barimo uwitwa Sebazungu Bonaventure ugiye gusoza igifungo cy’imyaka 10 mu Igororero rya Bugesera, avuga ko hari bagenzi be bafungurwa bagera hanze bagakena, bikabaviramo kongera gukora ibyaha bibafungisha.

Sebazungu uzasohoka yarigiye imyuga mu Igororero, agira ati "Maze kubona akamaro karimo, mboneyeho gushishikariza bagenzi banjye kwivanamo gutaha uko baje."

Ku wa 10 Ugushyingo 2022, Umuryango uharanira Amahoro witwa ’Interpeace’ washyikirije Ubuyobozi bwa RCS, Ishuri riri mu Igororero rya Bugesera ryigisha ubudozi no gusudira.

Hafungurwa Ishuri ry'Ubudozi no gusudira
Hafungurwa Ishuri ry’Ubudozi no gusudira

Iri shuri ryubatswe ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), irenga Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 167.

Umuyobozi wa Interpeace-Rwanda, Frank Kayitare, avuga ko gahunda bayitangiriye mu Bugesera, ariko ko bazakorana na RCS kugira ngo amagororero atanu asigaye atarabona TVET na yo ashyirwemo aya mashuri yigisha imyuga.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Balén Calvo Uyarra, na we yemeza ko bazakomeza gushyigikira u Rwanda mu bijyanye n’Ubutabera hamwe n’Ubwiyunge.

Yagize ati "Tuzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’Ubutabera dushyigikira serivisi zo kugorora, aho tuzubuka n’ibindi bikorwa remezo bijyanye n’imyuga."

Imashini mu Ishuri ryo gusudira
Imashini mu Ishuri ryo gusudira

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora, CGP Juvenal Marizamunda, avuga ko nta mugororwa usohoka yarize ubumenyingiro ngo asubire mu byaha byatuma yongera gufungwa.

Ibi bishimangirwa n’Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya ugira ati "Kera byari amagereza ariko uyu munsi byitwa Igororero, bisobanura ko turimo kuva ku gufunga tugana ku kugorora, ni yo mpamvu izi TVET zirimo kujya mu magereza yose."

Igororero rya Bugesera ribaye irya munani rishyizwemo Ishuri rya TVET, muri gahunda RCS ifite yo kugeza amashuri nk’ayo mu magororero yose uko ari 13 mu Gihugu.

Umukozi wa Rwanda TVET Board/RTB, Eugene Uwimana ushinzwe ikigega cyo guteza Imbere Ubumenyingiro, avuga ko impamyabumenyi zitangirwa mu magororero zemewe nk’izindi zose zitangwa n’amashuri ya TVET mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka