Iterambere Igihugu kimaze kugeraho ritwibagiza ingingo z’imibiri twatakaje -Abamugariye ku rugamba

Bamwe bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bo mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko iterambere Igihugu kimaze kugeraho, ribibagiza zimwe mu ngingo z’imibiri babuze mu rugamba rwo kukibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bibaha n’icyizere ko Igihugu kizagera ku iterambere risumbye iryo babona uyu munsi.

Ubwo bari bageze ku ngoro y'amateka yo guhagarika Jenoside
Ubwo bari bageze ku ngoro y’amateka yo guhagarika Jenoside

Babitangaje ku wa kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, ubwo abagabo n’abagore 87 bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside bo mu Murenge wa Nyagatare, basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali, ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside ndetse n’ibindi bikorwa remezo byagiye byubakwa mu Mujyi wa Kigali.

Second Lieutenant (Rtd), Faustin Mugabo, avuga ko bategura uru rugendo bashingiye ku busabe bwa bamwe muri bo baherukaga mu Mujyi wa Kigali, Igihugu kibohorwa ku buryo batazi aho iterambere ryacyo rigeze.

Basobanuriwe amateka y'uko Jenoside yahagaritswe
Basobanuriwe amateka y’uko Jenoside yahagaritswe

Abagize ubumuga bukomeye ngo bari bazi ibyo babayemo mu myaka 1994, gusa by’umwihariko ariko ngo buri wese yari azi ibyabereye mu gace yari aherereyemo gusa mu gihe cyo guhagarika Jenoside n’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yavuze ko uyu munsi wabaye umwanya mwiza wo kubona ikigero cy’ubwicanyi bw’indengakamere bwakozwe n’Interahamwe ndetse banibonera amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside bibuka bimwe babayemo.

Bagaragarijwe ko kugira ngo Jenoside igerweho habanje gucamo ibice umuryango Nyarwanda
Bagaragarijwe ko kugira ngo Jenoside igerweho habanje gucamo ibice umuryango Nyarwanda

By’umwihariko ariko ashingiye ku mateka babonye n’iterambere ry’Igihugu kimaze kugeraho, bibaha imbaraga ko ingingo zabo z’imibiri zatakaye zitagendeye ubusa kandi bitanga ikizere ko Igihugu kizagera kuri byinshi.

Ati “Twabonye uburyo Jenoside yakoranywe ubugome bw’indengakamere, ibyo byasaga nk’aho ari bishya ku muntu n’ubwo twabibayemo ariko ukurikije ibyo twabonye mu mujyi wa Kigali, n’ibyo twabonye muri ayo mateka ukongera ukareba aho Igihugu kigeze ubona ko ibice byacu by’imibiri byatakaye, amaboko, amaguru, abapfuye, natwe turiho ntitwari tuzi ko tuzasoza kuko n’abapfuye bari abagabo.”

Bashimangira ko iterambere Igihugu kigezeho ribibagiza zimwe mu ngingo z'imibiri batakaje
Bashimangira ko iterambere Igihugu kigezeho ribibagiza zimwe mu ngingo z’imibiri batakaje

Akomeza agira ati “Byaduhaye imbaraga n’icyizere cy’iki Gihugu ko kizagera ahandi haruta ahangaha ho tubona.”

Yasabye urubyiruko gukunda Igihugu, byaba na ngombwa bakagipfira kugira ngo gikomeze kubaho kandi neza.

Yashimiye buri wese wagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abagira uruhare kugira ngo Igihugu gihore gifite umutekano by’umwihariko Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, uburyo yayoboye urugamba ndetse n’uko ayobora Abanyarwanda kuko biba icyizere ko imbere ari heza cyane.

Basobanuriwe byinshi bari bafitiye amatsiko
Basobanuriwe byinshi bari bafitiye amatsiko

Yagize ati “Ndashimira buri wese wagize uruhare mu guharika Jenoside, igisirikare twabayemo kugeza uyu munsi, kandi bakaba bakomeje kubungabunga umutekano w’Igihugu by’umwihariko Umugaba w’Ikirenga, uburyo yayoboye urugamba n’uburyo ayoboye Igihugu, ibyo bitwereka ko Igihugu cyacu imbere hacyo ari heza cyane.”

By’umwihariko yishimiye ko ibyo baharaniye ko bihinduka byakozwe harimo uburezi kuri bose nta vangura iryo ariryo ryose, umutekano, ubuyobozi bwegereye kandi bubakorera ndetse no kubegereza ibikorwa remezo bibafasha kubaho neza no gutera imbere.

Bunamiye banashyira indabo ku mva zibitse imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Bunamiye banashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguwe ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Abahagarariye ingabo nabo baje kwifatanya na bagenzi babo basoje ikivi bamwe kubera ubumuga bagize
Abahagarariye ingabo nabo baje kwifatanya na bagenzi babo basoje ikivi bamwe kubera ubumuga bagize
Uyu mubyeyi yashimishijwe no kwibona ku ifoto yafashwe urugamba rukirangira
Uyu mubyeyi yashimishijwe no kwibona ku ifoto yafashwe urugamba rukirangira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka