Itangazamakuru ryasabwe gukumira inkuru zibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, mu biganiro bagiranye n’urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) kuri uyu wa kane tariki 24 Mata 2025 ku ruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020, babasabye ko hakongerwa imbaraga mu gukumira inkuru zibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mutesi Scovia, Umuyobozi wa RMC
Mutesi Scovia, Umuyobozi wa RMC

RMC mu byo yagaragarije Abadepite ikora mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo gukora inkuru zirwanya amacakubiri mu Banyarwanda, ndetse n’izishyigikira Ubumwe bw’Abanyarwanda, by’umwihariko ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kibasha kugera ku Banyarwanda benshi, kuko gica ku bitangazamakuru biri hirya no hino mu gihugu.

RMC yagaragaje ko hari ibikorwa bihembera urwango ndetse birimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside, iyo biramutse bigaragaye ku munyamakuru w’umwuga ahamagazwa akagirwa inama, kugira ngo amenye umurongo wa Politiki Igihugu kigenderaho y’ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko byasobanuwe na Mutesi Scovia, umuyobozi wa RMC.

Ati “Ibitangazamakuru byinshi bikora ubucuruzi kandi ababikoresha birabagaburira, ni yo mpamvu uyu mwuga uwusangamo abantu bamwe batari ab’umwuga bajya ku mbuga nkoranyambaga bakandikaho ibintu byose bishakiye babishakamo indonke, ntibatinye kubiba n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, kuko baba babinyuza ku miyoboro yabo”.

Gusa kuri aba bantu babyuka bugacya bashinga ibitangamakuru bitandukanye, haracyari imbogamizi zo kubacyaha kuko nta rwego rubagenga ruzwi bakorera cyangwa rubagenzura.

Mutesi Scovia yagaragaje ko hari ibitangazamakuru bikora ibiganiro byubaka, bigafasha mu gukomeza kubaka umubano w’Abanyarwanda, no guharanira ko amateka mabi atazongera kubaho ukundi.

Ati “Nubwo ibyo bikorwa, turacyafite ikibazo cy’abantu biyitirira uyu mwuga kandi rubanda rufata nk’abanyamakuru. Twe icyo dukora ni ugukomeza gusobanurira Abanyarwanda kumenya gusesengura ibyo bahawe, kugira ngo bitabayobya bakisanga basubiye mu macakubiri, birinda nabo ubwabo gukwirakwiza ibitekerezo bibi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Abadepite mu kiganiro n'abayobozi mu nzego z'itangazamakuru
Abadepite mu kiganiro n’abayobozi mu nzego z’itangazamakuru

Kuri ibi bibazo n’imbogamizi RMC yagaragaje, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside Hon. Ndangiza Madina, yabajije icyakorwa kugira ngo itangazamakuru ritaba umuyoboro wo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko byagaragaye ku buyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Ati “Nk’urwego rw’itangazamakuru rwigenzura, ni ki mubona cyakorwa kugira ngo hakomeze kubakwa ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’ababiba amacakubiri binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bihagarare?”

Umutesi yasabye ko Politiki nshya y’itangazamakuru yakwihutishwa, igafasha itangazamakuru gukorera ku mategeko yanditse kandi avuguruye.

Ati “Dufite Politiki irimo kuvugururwa dutegereje, ariko nkamwe intumwa za rubanda turabatumye mudufashe yihute, kandi nisohoka izadufasha gushyira mu bikorwa gahunda zifasha Igihugu nyinshi, zirimo n’izo gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Gusa kubijyanye n’abakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga, hari itegeko ribahana ku buryo bashobora gukurikiranwa mu butabera, ariko RMC ikabagira inama z’uburyo barushaho kunoza akazi kabo.

Muri ibi biganiro ariko RMC yagaragaje ibindi bikorwa byimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, birimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mutesi yavuze ko RMC yihaye intego yo kugeza ibikorwa by’ubufasha hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Mu mwaka ushize twafashije abarokotse bo mu Karere ka Ruhango tubaha inka 10 n’ibikoresho bizifasha, uyu mwaka tukaba twitegura kujya mu Karere ka Gakenke.”

Hon. Ndangiza Madina (iburyo), Perezida w'iyo Komisiyo
Hon. Ndangiza Madina (iburyo), Perezida w’iyo Komisiyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka