Isengesho no kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil Fitri byakozwe mu buryo budasanzwe

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim yayoboye isengesho rya Eidil Fitri 2020. Isengesho no kwizihiza umunsi mukuru byakozwe mu buryo budasanzwe, haba mu Rwanda no mu bihugu byinshi ku Isi kubera impamvu zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Mufti w'uRwanda, Sheikh Hitimana Salim, yayoboye isengesho rya Eidil Fitri 2020 kuri Televiziyo
Mufti w’uRwanda, Sheikh Hitimana Salim, yayoboye isengesho rya Eidil Fitri 2020 kuri Televiziyo

Isengesho ku rwego rw’igihugu ryayobowe na Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim kuri Radio na Television by’igihugu, Abayislamu bakaba basabwaga gukorera isengesho mu ngo zabo maze bagakurikira ubutumwa nyamukuru bw’umunsi bagezwagaho na Mufti w’u Rwanda.

Ubutumwa bw’umunsi bwibanze ku kwimakaza imibanire myiza hagati y’Abayislamu ubwabo ndetse no ku batuye Isi muri rusange, Mufti w’u Rwanda akaba yaboneyeho no kwibutsa Abayislamu gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

Abayislamu bitwararitse amabwiriza yo gusengera mu rugo
Abayislamu bitwararitse amabwiriza yo gusengera mu rugo

Mufti kandi yashimangiye ko umuyislamu mwiza ari we munyarwanda mwiza u Rwanda rwifuza kuko inyigisho z’idini ya Islam zuje indangagaciro ikiremwa muntu kizahora gikeneye kugira ngo kigire ubuzima bwiza.

Mufti yatanze urugero ku mvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yavuze iti: “Ubwo muzabona umudugudu runaka wagezwemo n’icyorezo muramenye ntimuzahegere kugeza igihe icyo cyorezo kizarangirira.”

Ibyo bikaba ari igisubizo kuri uyu munsi aho abatuye Isi basabwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Mufti akaba yaboneyeho n’umwanya wo gusabira abatuye Isi, asabira u Rwanda n’Abanyarwanda ubuzima buzira umuze by’umwihariko ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame udahwema guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda n’icyabateza imbere.

Ku mbuga nkoranyambaga na ho hakomeje kwandikwa ubutumwa bwifuriza Abayislamu umunsi mwiza wa Eidil Fitri. Muri bwo harimo ubw’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Senat Hon. Dr. IYAMUREMYE Augustin, mu izina rya Sena y’u Rwanda akaba yifurije Abayislamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eidil Fitri, abifuriza amahoro n’ibyiza byose mu gihe bishimira umunsi mukuru kandi bitwararika.

Ni inkuru ya Islamrwanda.org

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima Allah we wadushoboje Gusoza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadzan mu mahoro n’ubwo isi yose Yugarijwe n’indwara y’icyorezo cya Covid19 iterwa na Coronavirus ariko muri rusange twagize igisibo Cyiza ndetse Twarushijeho gutinya Imana,kubana neza n’abandi Bose, Guha agaciro umuntu utishoboye ndetse no gufashanya nibyo byaturanze muri uku kwezi.

Nshimiyimana Faradji yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

IGISIBO sicyo gihindura umuntu mwiza.Nta kintu na kimwe kimarira abagikora.Ni umuhango gusa.Muli Matayo 9:14,babajije Yesu bati:Kuki abigishwa bawe badakora igisibo?Yabashubije ko ibyo byari imihango y’Abafarisayo ya kera.Avuga ko "nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje".Yaberekaga ko yakuyeho Imihango ya kera y’Abafarisayo.Soma Matayo 9:14-16.Ntabwo abigishwa ba Yezu bakoraga igisibo nkuko bible ivuga.Umukristu nyakuri arangwa n’urukundo nyakuri.Ntabwo arangwa n’Imihango y’Abafarisayo ya kera.Akirinda kwiba,kubeshya,ruswa,kujya mu ntambara z’isi na politike.Kubera ko bituma ukora ibyo Imana itubuza.Murebe intambara,ubusambanyi,etc...byuzuye mu isi.Mu bantu babikora,harimo millions nyinshi z’abakora Igisibo!!!Ndetse n’abarwana mu ntambara hirya no hino,nabo bakora Igisibo!!!

hitimana yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka