Isange Corporation izamurika ikinyamakuru cyayo ‘‘Rwanda Gospel Magazine’’
Ku cyumweru tariki 17/03/2013, Isange Corporation Ltd izamurika ikinyamakuru cya gikristu gifite umurongo wo guhuza Politiki ya Leta na Politiki y’amadini.
Umuyobozi akaba na nyiri Isange Corporation Ltd, Pierre Claver Ntigurirwa, avuga ko nyuma y’umwaka icyo kinyamakuru gitangiye ubu bagiye guhindura umurongo bakareka kwibanda cyane ku by’abahanzi kuko ari cyo bibandagaho mbere.
Iki kinyamakuru kandi n’ubwo cyandika ku by’amadini ntikirobanura kandi Ntigurirwa avuga ko bamamaza byose kereka ibishobora guteza urujijo mu bakristo.

Yagize ati : « Byose tubyamamazamo kereka ibintu abakristu batemera nawe urabyumva ntitwakwamamaza inzoga cyangwa udukingirizo…ibintu byose byatera confusion mu bakristu ntitubyamamaza…ntabwo ari ikinyamakuru gikora business… ».
Yakomeje atubwira ko hari amakuru bashyiramo ugasanga abakristu ntibabyumva bityo bikaba bituma bagenda gahoro mu rwego rwo guhuza umurongo wa politike ya Leta n’iy’amadini.
Ikinyamakuru Rwanda Gospel Magazine gisohoka rimwe mu mezi abiri kikaba kigura amafaranga 1000. Kugeza ubu hari nimero enye n’iya gatanu izasohoka nyuma yo kukimurika.

Ibirori byo kumurika Rwanda Gospel Magazine bizabera muri hoteli ya Sport View i Remera Kigali guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kugeza saa tatu za nijoro (15h00-21h00).
Muri uyu muhango, hazaba harimo Minisitiri ufite intangazamakuru mu nshingano ze, Musoni James n’abandi banyacyubahiro banyuranye. Kwinjira muri ibi birori ni amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro na 3000 ahandi.
Mu bazaba baje gususurutsa abazitabira ibi birori harimo David Ndahiro umenyereweho kwigana Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Hazaba kandi hari n’abahanzi banyuranye harimo Tonzi, Aimé Uwimana, Simon Kabera, Gaby Irene Kamanzi, Kabaganza Liliane, Jean Paul Samputu, Papa Jeus, Ambassadors of Christ, Korali Alarme n’abandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|