Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zatashye inyubako nshya

Inzego zibungabunga umutekano mu gihugu zatashye ku mugaragaro inzu nshya zizajya zikoreramo mu buryo bwiswe Joint Operations Centre (JOC).

Iyi nzu yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, ari kumwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Mussa Fazil Harerimana, uyu munsi tariki 20/02/2012.

Biteganyijwe ko iyo nyubako nshya iherereye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, izakorerwamo n’inzego zose zihurira ku gikorwa cyo kubungabunga umutekano w’igihugu n’abagituye.

Umuhango wo gutaha iyo nzu wanahuriranye n’undi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ubu buryo bwo guhuriza hamwe inzego zishinzwe umutekano buri munsi buzwi nka “Joint Operations Centre (JOC)”, bumaze bukoreshwa mu Rwanda.

Abahagarariye inzego zishinzwe umutekano mu gihugu
Abahagarariye inzego zishinzwe umutekano mu gihugu

Guhuriza hamwe akazi k’inzego zose zishinzwe umutekano byashyizweho nk’ingamba nshya zihariwe n’u Rwanda, hagamijwe guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba byari byadutse mu gihugu.

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko ubwo buryo buzakomeza gushyigikirwa kuko mu Rwanda badashobora kwihanganira na gato ibikorwa biteza umutekano mucye mu gihugu (insecurity zero tolerance).

General Kabarebe yashimiye Ingabo na Polisi by’igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’Umutekano hamwe n’urwego rushizwe za Gereza akazi keza bakoze muri yi myaka ibiri ishize.

Yanaboneyeho kubasaba gukomeza iyo mikoranire myiza baharanira buri gihe kugera kuri byinshi n’ubwo rimwe na rimwe amikoro yaba macye ariko intego ikaba guharanira gukora neza kurushaho.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka