Intwari ebyiri z’i Nyange ziyemeje kubana nk’umugabo n’umugore (ubuhamya)
Mu mwaka wa 2009, Uwamahoro Prisca yashakanye na Sindayiheba Phanuel, bombi bakaba bari mu ntwari z’i Nyange. Igihe bagabwagaho igitero n’abacengezi mu 1997, Sindayiheba yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, umugore we yiga mu mwaka wa Gatanu.
Uwamahoro Prisca avuga ko ubwo bigaga, ibyo kubana batari babifite mu mishinga, ahubwo ngo bemeranyijwe kubana nyuma yahom bashyingiranwa muri 2009.
Uwamahoro ati “Ubu Phanuel ni umugabo wanjye ni na we twabyaranye abana batatu dufite, babiri ni abakobwa undi ni umuhungu. Ubwo twagendaga duhura cyane cyane mu muryango duhuriyemo witwa Komeza Ubutwari, twarushagaho kuganira twumva twashakana.”
Prisca avuga ko kuba barashakanye batakundanye bashingiye ku kuba bombi ari intwari nk’uko abivuga ati “Urukundo rutemba rugana aho rushaka, ntabwo namukunze cyangwa we ngo ankunde kubera ko turi intwari, ni uko twashimanye mbere na mbere, ariko ubwo nyine iyo umuntu ari intwari aba ari intwari muri byose, yujuje ibya ngombwa byose agwa neza, aca bugufi ni umuntu nyine wumva ko mukwiye kubana mugahuza inshingano zo kurera”.
Avuga ko baharanira guha abana babo uburere bwa gitwari babatoza umuco wo gukunda abandi. Ati “Hari ubwo bava ku ishuri bakumva bishimiye ko abandi bana bavuze ko ari abana b’intwari bababwira bati muzabe intwari nka Papa na Mama. Ni uwo murongo tubayoboramo aho twifuza ko na bo bazasiga umurage mwiza w’ubutwari, gukunda igihugu no gukura ari Abanyarwanda buzuye kandi bakunda Imana. Ni yo mpamvu dukomeje gukangurira n’abandi babyeyi kubiba imbuto nziza mu bana babo.”
Uwamahoro yagarutse ku gitero cy’abacengezi i Nyange
Ubutwari bwaranze abana bigaga mu Ishuri ry’i Nyange mu gitero bagabweho n’abacengezi, bwaramamaye cyane, abo bana bafatwa nk’urugero rw’icyitegererezo mu guhamya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abo bana babarirwa muri 40 bigaga mu mashuri abiri ategeranye bamwe mu mwaka wa Gatanu abandi mu wa gatandatu, ariko uburyo bose bahurije ku mugambi wo kwanga ivangura imbere y’abacengezi bitwaje imbunda, gerenade n’intwaro gakondo, babatunga izo ntwaro babasaba kwivangura, ariko bo bati “Nta Muhutu hano nta Mututsi twese turi Abanyarwanda.”
Mu buhamya bwe, Uwamahoro Prisca uvuka mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi yagrutse ku byababayeho mu minota 15 ubwo bose babonaga ubuzima bwabo bugeze ku iherezo ariko babyitwaramo gitwari bose uko bangana banga kwivangura bati “Turi Abanyarwanda” batitaye kuri izo ntwaro babonaga imbere yabo.
Abo bana ntabwo bari biteguye icyo gitero ngo banoze umugambi w’uburyo bitwara, baratunguwe babona abacengezi bahagaze hejuru n’iterabwoba ryinshi.
Hari ku itariki 18 Werurwe 1997 saa mbili z’umugoroba ubwo abana bari mu ishuri basubiramo amasomo nk’uko bari basanzwe babigenza.
Ni abana bari bifitemo umuco w’urukundo, kubahana, gusangira akabisi n’agahiye, banasengera hamwe batitaye ku idini runaka, izo ndangagaciro bakaba bari barazitojwe n’ubuyobozi bw’ikigo.
Ati “Urukundo no gushyira hamwe ni ibintu byari biturimo, haba mu gufata ifunguro tukajyana ubona ko twese duhuje, tukagira n’umuco wo gusenga kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru kandi ntitwicemo ibice tugendeye ku madini, uyu munsi tukigishwa n’Umugatolika, ejo Umurokore, ejobundi Umudivantisiti gutyo gutyo amadini yose tukiyumvanamo kandi dukundana”.
Ngo muri uwo mugoroba w’amarira n’imiborogo bari bigishijwe ijambo ry’Imana n’umwana witwa Benimana Hérène wishwe ku ikubitiro, aho yari yabahaye inyigisho ijyanye n’ibyari bigiye kubabaho, ngo iryo sengesho ni kimwe mu byabaherekeje mu butwari bwabo nk’uko Uwamahoro abivuga.
Ati “Muri iryo joro badutera, ndaryibuka neza umwana barashe witwa Benimana Hérène, yari yatwigishije ijambo ry’Imana riri mu Baroma, sinibuka neza umurongo ariko ryagiraga riti Mbese ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kirisitu?, ni inkota se, ni inzara se, ni intambara…?, mbese wagira ngo iyo nyigisho yari iyo kudutegura, kuko ako kanya intambara n’inkota byahise biza twanga kwitandukanya”.
Ariko ngo bari barahawe n’inyigisho zijyanye n’umurongo w’igihugu cy’u Rwanda, avuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwazibahaga ariko kandi hakiyongeraho n’umuco mwiza bagiye bakura ku babyeyi ati “Mu bwana bwacu mu rugo ababyeyi badutozaga kwanga ikibi twirinda ivangura ahubwo dutozwa urukundo”.
Uwamahoro avuga ko bari bamaze iminsi babona impapuro Interahamwe zari zimaze iminsi zandika (tracts) zivuga ko ziri hafi gutera Gereza yari yegereye ishuri zigafungura imfungwa.
Ati “Duterwa hari mu ijoro ryo ku itariki 18 Werurwe 1997, saa mbili z’umugoroba twitegura isuzuma (Interrogation) ry’ejo, twarimo dutuje ntacyo twikanga”.
Arongera ati “Twatangiye kumva urusaku rw’amasasu ariko ntitumenye ibyari byo dutangira kubazanya hagati yacu, tuti ibyo byaba ari ibiki? ariko kubera ama tracts abacengezi bagendaga zandika bavuga ko benda kuza gufungura abanyururu muri kasho yegereye ishuri ryacu, twatekereje ko ari impamvu yayo masasu ntitwabitindaho”.
Ngo mu gihe bacyibaza ku biri kuba, nibwo abacengezi batatu binjiye mu ishuri ryabo bambaye imyenda ivangavanze irimo iya gisirikare n’iya gisivile, ariko ngo binjira bakanganye aho umwe yahagaze mu muryango undi imbere undi yinjira mu ruhande rw’inyuma ahari idirishya.
Kubera ko ishuri ryabo ryari ryubatse ahantu hari umukingo, abandi bacengezi ngo basigaye hanze bahagarara kuri uwo mukingo aho bose bari bafite imbunda, intwaro gakondo n’ibyuma bitandukanye.
Uwamahoro ati “Umwe muri abo binjiye yatangiye kwitotomba avuga ati ‛Twagiye muri Congo tuba mu mashyamba, mwe muranjwa ngo muriga?”.
Ngo abanyeshuri babonye ko ibinyu bikomeye batangira guhisha umute mu meza ariko ibindi bice by’umubiri byari hanze.
Est-ce que vous me connaissez? Ijambo rya mbere umucengezi yavuze abatera ubwoba
Uwamahoro Prisca avuga ko umwe mu bacengezi yatangiye avuga igifaransa mu rwego rwo ubakanga ashaka kubavangura.
Ati “Uwo mucengezi yatangiye avuga mu gifaransa iti Est-ce que vous me connaissez (ese muranzi)?, turamwihorera arongera ati Vous allez me voir (mugiye kumbona), arongera ati ndabona mwacecetse none ndategetse, Umuhutu hariya, Umututsi hariya ku rundi ruhande”.
Ntabwo abo bana bigeze bakora ibyo basabwe, batangira gushyira umutwe munsi y’ameza ariko muri iryo terabwoba bashyirwagaho, umukobwa witwa Mukarutwaza Seraphine wicaranaga na Uwamahoro yeguye umutwe “Umucengezi ati dore ako gatutsi”ako kanya araswa isasu ahita apfa.
Mbere yuko uwo mukobwa araswa ngo uwo mucengezi yavuze ko yari amaze iminsi amubonye mu gasantere kitwa Ishusho kegereye ishuri aho yari kumwe n’abo mu muryango we bari bamusuye ku ishuri.
Uwamahoro wari amaze kubona umwana bari begeranye bamurashe ngo yazamuye akaboko buhoro buhoro arambika ikiganza mu mutwe w’uwo mwana ashaka kumenya niba bamurashe mu mutwe, ngo akaboko ke yumva ko gakoze mu bintu birenduka binyerera ahita amenya ko bamwishe.
Uburyo Uwamahoro yarokotse amasasu n’inkota bamuteye
Uwamahoro akimara kubona barashe mugenzi we bari begeranye, ngo uwo mucengezi wari amaze kumurasa ubwo yasubiraga inyuma, ngo yamusitaye ku maguru yari hanze y’ameza biramurakaza nawe ahita amurasa.
Ati “Mu gusubira inyuma k’uwari arashe Seraphine kubera ko igihimba n’amaguru byari hanze, yansitayeho ndamutega aravuga ati eh iki cyo kirareshya gute? Kandi koko nari umwana muremure ushinguye, agira umujinya ahita andasa mu mutwe andasa munsi y’ibere, ariko arahusha isasu rikubita akaboko”.
Arongera ati “Akimara kundasa ayo masasu Imana ikantabara, yabonye ntapfuye afata urwuma arumbyoroga mu rutugu nitura hasi, bagenzi banjye babona ko mfuye ariko Imana ifite uko irinda, uwo munsi ntabwo wari uwanjye wo gupfa, ibindi byabaye kuri bagenzi banjye nakomeje kubikurikirana aho nari ndyamye ntarajya muri koma”.
Umukobwa witwa Benimana Hérène wari utuye muri ako gace, yamenye uwo mucengezi warasaga, ava aho yari yihishe mu meza ajya imbere kumusaba imbabazi ngo areke gukomeza kubarasa.
Uwamahoro ati “Herena akimara kumenya iyo nterahamwe basanzwe baturanye, yagiye imbere atakamba ati mutubabarire mureke kuturasa. Mwishe Prisca mwica Seraphine none watubabariye ko nkuzi nawe ukaba unzi ko duturanye?”.
Ngo uwo Mucengezi yahise agira ati “Ubwo unzi duturanye, mfasha unyorohereze akazi unyereke Abatutsi n’Abatutsi bari muri iri shuri. Hérèna aramuhakanira ati “Twese turi abanyarwanda”.
Ngo uwo mucengezi nibwo yahise amukubita umugeri yikubita hasi yongeye guhaguruka wa mucengezi aramubwira iti Ntabwo urava ku izima ngo ukore ibyo nagusabye?, Herene ati oya twese turi Abanyarwanda,ahita amurasa umwana ahita apfa.
Nkuko Prisca akomeza abivuga, abo bacengezi bakomeje gushyira abana ku gitutu babatera ubwoba bakomeza kubasaba kwivangura, ari nako uko abana bahishe imitwe munsi yameza, batangiye gusenga.
Ati “Uko nari ndyamye hasi abandi bana babiri bamaze gupfa, abana bakomeje gushyira hamwe batangira gusenga bavuga bati Mana utubabarire, ariko abacengezi yakomeza kubasaba kwivangura bati mwanze kutworohereza akazi? Abana bavugira icyarimwe bati Twese turi Abanyarwanda”.
Bose bafashe umugambi wo gusohokera rimwe ubwo baraswaga
Ubwo interahamwe zari zimaze kwica babiri na Uwamahoro wari uryamye hasi, abana babaraga imirambo itatu kuko bari bazi ko nawe yapfuye, bakomeza gukomera ku buvandimwe bwabo ariko umwana (Kadogo) witwa Ndemeye Valens wahose ku rugamba, ubwo yri amaze iminsi mike Inkotanyi zimugaruye kwiga, uko bagakomeje gucurika umutwe mu meza baraswa urufaya rw’amasasu, ngo yavuze mu ijwi rirerire ati “Muze duhagurukire rimwe ikivunge dusohoke, ntihabura urokoka”.
Ngo inama y’uwo mwana bayumvise vuba bose bahohoka mu meza biruka ikivunge mu muryango bahutaza ba bacengezi kubera uburyo basohokaga ikivunge bakigera hanze, abacengezi bari basigaye hanze babateramo grenade wa mwana wabagiriye inama yo gusohoka ahita ahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Nkuko Uwamahoro akomeza abivuga ngo aho abo bacengezi bari babanje kugera mu mwaka wa gatandatu naho bahishe abana batatu ubwo nabo bari banze kwitandukanya bavuga ko ari Abanyarwanda, umwe muri abo bana yashyizemo umwuga agejejwe mu bitaro bya Kabgayi.
Ati “Wagira ngo ni Imana yari yadusuye idufasha muri uwo mugambi, kuko nabo mu mwaka wa gatandatu , nabo bari banze kwitandukanya bavuga ko ari Abanyarwanda kandi intero yari imwe ngo Abahutu hariya n’Abatutsi hariya, kugeza ubwo babarashe nabo hapfamo babiri n’uwa gatatu bari barashe munda batugejeje mu bitaro bya Kabgayi aho bamutwaye amara bayafashe mu ntoki kuko yari yashegeshwe n’amasasu tugeze ku bitaro ahita ashiramo umwuka”.
Ngo izo nterahanwe zahise ziruka aho zari zimaze kumenya ko ingabo z’igihugu ziri hafi kuhagera, ingabo zitabaye zifasha abakomeretse ubona ubuvuzi bw’ibanze nyuma boherezwa i Kabgayi ubuyobozi bw’ikigo nabwo bushakisha abana bari bihishe bukomeza kubahumuriza.
Uwamahoro Prisca wamaze iminsi itatu muri Koma arashimira ubuyobozi bw’igihugu uburyo bwabitayeho baravuzwa ku buntu, abo amasasu yahezemo barayahandura kugeza bakize bafashwa no gusubira mu ishuri.
Avuga ko uburyo yari ameze akimara kuraswa abamubonye bose batangara iyo bamubonye ati “N’uwari umuyobozi w’ikigo cyacu iyo duhuye aratangara akibaza niba ari njye, abantu bose barambona bagatangara ariko iyo umunsi wawe utaragera Imana ikomeza kuguhagararaho, n’abaganga bashyizeho akabo barasanasana Imana ibibafashamo, gusa nanjye iyo mbonye uburyo abantu bambona bagatangara hari ubwo nibaza nti ubanza nari napfuye koko, ariko ndiho urabona ko ndi kuvuga nk’umuntu muzima ndaseka, mfatanyije n’abandi kubaka igihugu”
Uwo mubyeyi wakomereje amashuri muri GS notre Dame de Lourdes mu Byimana, ngo yarize atsinda neza abona na Buruse muri Kamunuza y’u Rwanda i Butare ariko ntiyajyayo kubera ko yashatse kubanza kwiyubaka ari nabwo yatangiye akazi m’uburezi no muri Komisiyo y’Amatora muri Kamonyi aho nyuma yakomereje amasomoye ya Kaminuza muri ULK muri 2004.
Ngo akirangiza muri ULK muri 2007, yakomeje akazi ke muri Njyanama y’akarere ka Kamonyi akora no muri Komisiyo y’amatora akorera n’umuryango FPR, aho yahise atorerwa umwanya w’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kamonyi ari nawo murimo agikora.
Ubutumwa bwa Uwamahoro ku banyarwanda
Yavuze ko kuba ari mu ntwari z’igihugu bimutera ishema ariko kandi ntabigire igikandagizo cyo gusuzugura abandi, avuga ko ibyo bakoze ari abana babikomerezaho no mu bukuru baharanira gusiga inkuru nziza i musozi nk’uko abikangurira abandi, avuga ko aharanira kubana neza nabo bakorana n’abaturanyi ndetse na buri muntu wese muri rusange.
Arasaba abantu bose kwitandukanya n’ikibi ati “Icyo nakangurira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ni ukugendera ku rugero ruhebuje rw’abana b’i Nyange, urugero rwo kubaka ubumwe no kwitandukanya n’icyitwa amacakubiri, kandi ibyo abo bana bakoze bafite aho babivoma ni amahitamo yacu, na Perezida wacu akunda kubivuga ati twahisemo kuba umwe”.
Arongera ati “Abanyarwanda bakwiye kunga ubumwe bakabana neza kandi abantu iyo bunze ubumwe barakora bakiteza imbere, kandi amaso araduha twese aho dusezereye ingoma y’amacakubiri igihugu kiratekanye kandi Abanyarwanda barishimwe”
Asoza ubuhamya bwe ashimira Leta y’u Rwanda yabonye ko bakwiye kubera abandi urugero bemezwa nk’intwari zo mu cyiciro cya kabiri.
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakoze iby’ubutwari Kandi natwe twigiyemo byinshi tuzakomeza gufatanya kubaka urwanda twifuza
Mwakoze iby’ubutwari Kandi natwe twigiyemo byinshi tuzakomeza gufatanya kubaka urwanda twifuza
Hashimwe Leta y’u Rwanda yabavuje ndabyibuka byabaye ndeba umusozi nari ntuyeho waruhitegeye urufaya twararurebaga. n’umwana twari duturanye wahigaga wumukobwa ubu aragendera mumbago gusa HEJURU HARI IMANA YABAHAGAZEHO TUBASHIMIYE UBUTWARI MWAGIZE MWANGA KWITANDUKANYA.AMAHORO
Hashimwe Leta y’u Rwanda yabavuje ndabyibuka byabaye ndeba umusozi nari ntuyeho waruhitegeye urufaya twararurebaga. n’umwana twari duturanye wahigaga wumukobwa ubu aragendera mumbago gusa HEJURU HARI IMANA YABAHAGAZEHO TUBASHIMIYE UBUTWARI MWAGIZE MWANGA KWITANDUKANYA.AMAHORO
Ndumugabowokubihamya ababombi nintwari kabili ndetse muruhande rw’umubili wabivuze nomuruhande rw’Umwuka nintwari mukwitanga nogukorera Imana kdi barabizi kwaricyo yabasigarije imbutozabo ziraturyohera abazisoroma.
Humura rwanda ntibizongera .
Nuku ndabashimiye ntawari dukunda uziko amarira ashotse,Kandi ubwo Be Imana,kadogo ndetse nabandi bishwe bazira uko baremwe Imana ibakire,ntiwumva ubworero gusanga umuntu Ari gutanga amakuru atuzuye tukayumva nabi none mubyeyi uwamahoro urakoze kubuhamya uduhaye utweretse ko urintwari Koko kubi udusangije kumahano yabakorewe iki nicyo gihamya cyogusigara kwawe Kandi ntapfira gushira Kandi ndashimira numwandi serviellir mutuyimana
Murakoze cyane VM, kuvuga ibi nabyo ni ubutwari mubukomereho, tubigiraho byinshi, Nyagasani akomeze abashoboze muri byose wowe na family yawe kdi umusanzu mutanga mukubaka u RDA mukomerezaho
Ubu buhamya buranyubatse cyane. Reka natwe tugire umuco wo kwiga aya mateka mu buryo bwiza kdi duharanira gushyira mu bikorwa inama nziza tugirwa n’abatubanjirije muri uru rugamba rwo kubaka ubumwe. Duharanire kwirinda imitekerereze mibi yadusubiza inyuma kdi n’abashaka kuyitwanduza tubagendere kure tutagira ubwoba mu kubavuruza. MURAKOZE.
Subaru nzi ko ari you byagenze.
Ndahari,ndanarira.
Aba Ni boss na mabuja ndabakunda cyane tubanye neza mbese nintwari pe gusa ntabwo narinziko bize hamwe kuko babwiyeko kubera nkora neza kuri pasika ya 2021 bazangurira imodoka akaba arinjye uzajya njyana abana babo kwishuri ndabakunda cyane babyeyi
Mbega amateka gusa birambabaje cyane ariko mutwigijije byishi natwe reka bitubere isomo Kandi mushikame kumana bana b’u rwanda
Mbega ubuhamya bukomeye mwakoze iby’ ubutwari Imana ibahe umugisha kdi ibakomeze