Intambwe u Rwanda rugenderaho mu kwimakaza uburinganire irashimishije – GMO

Urwego rushinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo (Gender Monitoring Office) ruravugako n’ubwo hari byinshi bigomba gukorwa, ngo aho u Rwanda rugeze harashimishije ndetse n’intambwe rutera ni ndende cyane.

Mu biganiro bigamije kwisuzuma no kureba ibyagezweho n’ibitaragezweho muri gahunda y’umwaka ushize, no kureba icyaba cyarabuzemo ngo kibe cyashyirwa muri gahunda y’umwaka ukurikiyeho yabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa mbere tariki 15/07/2013, abitabiriye bahurije ku kuba intambwe u Rwanda rumaze gutera muri iyi gahunda ishimishije.

Rosa Rwabuhihi, umugenzuzimukuru w’urwego rushinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, avuga ko nta wapfa kugereranya igihugu n’ikindi mu by’uburinganire, cyakora hagendewe ku mirongo ngenderwaho ngo u Rwanda ntabwo ruhagaze nabi.

Rosa Rwabuhihi umugenzuzi mukuru wa Gender Monitoring Office.
Rosa Rwabuhihi umugenzuzi mukuru wa Gender Monitoring Office.

Ati: “Biraboneka ko n’ubwo mu bihugu bimwe by’Uburayi n’Amerika uburinganire bushobora kuba bwarumvikanye gusumba ahandi, ariko nabo baracyafite inzira n’ubwo wasanga dufite inzira ndende kubarusha, ariko usanga dutera intambwe ndende. Bariya nabo wenda babitangiye mbere”.

Deogratias Kabagambe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru, avuga ko no mu nzego zifata ibyemezo ihame ry’uburinganire ryibukwa cyane, haba kurebera abaturage hamwe kandi kimwe nta vangura cyangwa se kugena imigambi ireba umuryango wose.

Ati: « uko bigenda bizamuka mu bikorwa byose, usangamo umugore, ugasangamo umugabo. Mbere hari abibwiraga ko gender ari umugore nyamara sibyo, ahubwo ni ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore kugirango bose batere imbere”.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku ihame ry'uburanganire.
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku ihame ry’uburanganire.

Aya mahugurwa y’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’ihame ry’uburinganire, agamije kwisuzuma no kureba icyagezweho n’icyitarakozwe ngo kibe cyaza mu bihe bikurikiyeho.

Iyi nama yo ku rwego rw’igihugu yitabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ikaba yabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa mbere tariki 15/07/2013.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka