Ingengo y’imari ivuguruye yongeweho Miliyari 126.3Frw

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye kuvugurura Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024/25 ikiyongeraho Miliyari 126.3 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, abagezaho ishingiro ry’umushinga wo guhindura ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/25.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ntiyatinze kwemeza itegeko rivugurura ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/25, aho igomba kuva kuri Miliyari 5,690.1Frw ikagera kuri Miliyari 5.816.4Frw.

Minisitiri Murangwa yabwiye Abadepite ko ayo mafaranga agomba kwiyongera ku ngengo y’Imari, azagira uruhare ku misanzu ya pansiyo, imishahara, ubuhinzi ndetse n’ibikorwa remezo.

Yavuze kandi ko kuvugurura Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024/2025 bigamije gushyigikira zimwe muri gahunda z’Igihugu zihutirwa, ndetse no kunoza imikorere ya serivisi rusange.

Minisitiri Murangwa yabwiye Abadepite ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza, ati "Iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rikomeje kuba ryiza nubwo hirya no hino ku Isi bitifashe neza, harimo n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, itakara ry’agaciro k’ifaranga ku Isi ndetse n’ibibazo bya politiki."

Yavuze ko iryo terambere rigaragarira mu gihembwe cya mbere cya 2024, aho umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri Miliyari 4,486Frw uvuye kuri Miliyari 3,904Frw mu gihembwe cya mbere cya 2023, bigaragaza izamuka rya 9.7%.

Minisitiri Murangwa yavuze ko "Guverinoma izakomeza kubungabunga umutekano w’ubukungu no guteza imbere ubukungu budaheza n’umwe binyuze mu gushora imari mu bice by’ingenzi nk’ubuhinzi, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, ibikorwa remezo, uburezi, ubuvuzi ndetse n’imibereho myiza."

Yagaragaje kandi ko Guverinoma izakomeza gukurikiranira hafi inzego zose z’imikorere y’ubukungu, zishobora kugira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari ivuguruye, kandi ikanafata ingamba zikenewe kugira ngo ubukungu bukomeze kwifata neza.

Yashimangiye ko mu kuvugurura umushinga w’ingengo y’imari ya 2024/2025, hashingiwe ku ngamba zo gukomeza kuzahura ubukungu no kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ati “Isaranganya hagati y’ibikorwa n’imishinga ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu mezi atandatu abanza n’ibizakenerwa, mu gice cya kabiri cy’ingengo y’imari kugeza mu mpera za Kamena 2024/2025.”

Kugeza ubu ingengo y’imari ya 2024/2025 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 65%.
Nk’urugero mu rwego rw’ubuhinzi hatanzwe toni 4,141 z’imbuto z’indobanure, toni 48,364 z’ifumbire mvaruganda, naho ubutaka bwahujwe ni hegitari 778,816.

Mu rwego rw’ingufu ingo 46,752 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, na ho ingo 81,228 zahawe amashanyarazi aturuka ku ngufu z’imirasire ikomoka ku zuba.

Ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ya 2024/2025 ivuguruye ryatowe n’Abadepite 77, nta waryanze, nta wifashe, mu gihe imfabusa ari imwe. Umushinga w’itegeko ukaba ugiye koherezwa muri komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, ikawusuzuma mu buryo burambuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka