Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyari imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge
Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), rivuga ko nubwo Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’ubumwe n’ubwiyunge, ariko hakiri ikibazo cy’ingengabitekerezo ikigaragara mu Banyarwanda, cyane mu bakiri bato.

RIC yabisobanuye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2025, ubwo bagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, barebera hamwe uruhare rw’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020.
Musenyeri Kayinamura Samuel Umuyobozi Mukuru w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda ( EMLR) akaba na Visi Perezida wa RIC yasobanuye ko amadini yagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994.
Bimwe mu byakozwe yavuze ko hagiye hatangwa inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse biciye mu nyigisho Abakirisitu bagiye bahabwa z’isanamitima ubumwe n’ubwiyunge.
Ati“Abakirisitu bo mu matorero atandukanye bakoze urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’urugendo rw’isanamitima ariko haracyari ibibazo bikigaragara mu ngeri zitandukanye aho ugasanga hari abarangiza ibihano byabo batarabohoka kuko abenshi baba bafite ipfunwe muri bo ndetse ntibabashe no kwegerana n’abo bahemukiye.
Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko hakiri imbogamizi zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko ndetse n’izishingiye no ku nyigisho z’ubuyobe zikigaragara muri amwe mu matorero.
Ati “ Abenshi mu rubyiruko ntibamenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko batayibayemo. Ibi bituma batamenya neza ingaruka zayo, bigatuma imyumvire idahwitse ishobora kubageraho bagafata amateka uko atari.
Ibihuha n’amakuru atari yo nabyo bituma hari igihe urubyiruko rugira imyumvire idahwitse. Ibi bihuha bishobora gukwirakwizwa binyuze mu mbuga nkoranyambaga cyangwa mu biganiro by’ubusabane.

Imyumvire y’imiryango nayo yagaragajwe nk’imwe mu mpamvu ishora urubyiruko mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hari aho imiryango imwe n’imwe ishobora kugira imyumvire idahwitse cyangwa ikaba itarize amateka ya Jenoside, bigatuma abana babo bakura bafite imyumvire idahwitse.
Hon. Kayigire Therence yabajije igikorwa mu bibazo bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge n’uburyo amadini ahangana na zimwe mu nzitizi zirimo inyigisho z’ubuyobe, ndetse n’ubuhanuzi bupfuye burimo ibinyoma.
Musenyeri Kayinamura asubiza iki kibazo avuga ko ubu buhanuzi bwagiye bwamaganwa muri aya madini cyane cyane ubuganisha gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Hari abavuga ubuhanuzi bw’ibinyoma ariko ubuhanuzi bwuzuye ibinyoma ubona ko bwasenya umuryango nyarwanda turabwamagana ndetse n’ubunyuzwa ku miyoboro ya YOUTUBE tugasanga ari umukirisitu wacu tumusa kubireka kuko bitubaka”.
Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) ryiyemeje gutoza urubyiruko indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, bakabatoza ubumuntu, n’urukundo, bakabigisha ko abantu bose bakwiye kubana mu mahoro no mu bwumvikane.
Amadini n’amatorero azategura ibikorwa by’ubwiyunge, binyuze mu biganiro, amasengesho, n’ibikorwa byo gusabana, bigamije gukomeza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Hazanakorwa ubukangurambaga ku ngengabitekerezo ya Jenoside bwo kurwanya bakabigisha ko Jenoside ari icyaha gikomeye bakabereka n’ingaruka zayo.
Ikindi cy’ingenzi ni ukuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 babaha ubujyanama mu by’imitekerereze, bakabakorera n’isanamiti kugira ngo babashe gukira ibikomere.

Gusa nubwo harimo izo nzitizi hari bimwe mu byakozwe kuko Itorero presbytérienne mu Rwanda niyo yatangije igikorwa cyo kwicuza kubakoze ibyaha bya Jenoside mu 1996.
Gahunda ya Mvura nkuvure igamije komorana ibikomere, Hashyirwaho Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse Kiliziya Gatolika itangiza na Gacaca nkirisitu yatumye abakoze Jenoside bicuza ndetse abayirokotse batanga imbabazi bibafasha no gukira ibikomere.
Mu myaka itandatu ishize abasaga 3000, bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside barimoa n’urubyiruko.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko mu myaka itandatu ishize abantu 3179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano harimo n’urubyiruko.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Consolée Kamarampaka, tariki 5 Werurwe, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya yagaragaje ko urubyiruko narwo rugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abagaragayeho ibi byaha biganje mu rubyiruko cyane kuko abafite imyaka 14-16 bagize 16,4% mu gihe abafite imyaka 31-40 ari 26,6%. Abafite imyaka 41-50 bangana na 22% na ho abafite imyaka 51-60 bagera kuri 17,6%. Abakuze bo guhera ku myaka 60 kuzamura bo bagize 17,4%.
Abantu bize amashuri abanza gusa bari imbere mu kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bangana na 57,2% mu gihe abatarize bagize 33,7%.
Mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye dosiye 82 z’abakurikiranyweho ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye ko muri ibyo byaha, icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo ibyaha 36, gupfobya Jenoside ni ibyaha 16, ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse ibyaha 11.

Muri dosiye z’abakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside 82, icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ni cyo kiganje ku kigero cya 45, 6%, gupfobya Jenoside 0, 3%, ingengabitekerezo ya Jenoside 13, 9%, guhakana Jenoside 11, 9%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside 5, 1% no guha ishingiro Jenoside 3.8%.
Nubwo ariko hakiri izi nzitizi zose ibyemezo binyuranye igihugu cyafashe byatumye mu myaka 10 ishize igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigera ku rwego rwa 94.7%.
Ohereza igitekerezo
|