Ingabo za Afurika Y’Epfo zaba zirwanira inyungu bwite za Perezida Ramaphosa muri Kongo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje ibyatangajwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ku mpamvu ingabo z’igihugu cye ziri muri Kongo.

Makolo avuga ko abaturage ba Afurika y’Epfo bakwiye kumenya ukuri. Yagize ati “ Ntabwo ushyigikiye abaturage ba DRC kugira ngo babone amahoro. Urimo urohereza ingabo zanyu gufasha Perezida Tshisekedi kwica abaturage be….Nyabuneka bwiza abaturage bawe ukuri ku byerekeye inyungu zawe bwite ufite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC. Izo ni zo nyungu zirimo gutuma abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfa. Birababaje!”

Yolande Makolo yanditse ubu butumwa nyuma y’uko Cyril Ramaphosa yari yanditse ati “Nk’igihugu, dufite inshingano zo gushyigikira ibihugu bya Afurika byifatanyije natwe ndetse bikaduha ubufasha bw’ibikoresho byadufashije kwibohora. Afurika y’Epfo ntizareka gushyigikira abaturage ba DRC kugira ngo bagire amahoro n’umutekano bikwiye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka